skol
fortebet

Miss Uwitonze Sonia Rolland yatanze Impamvu ataherekeje Macron mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 27, May 2021

Sponsored Ad

Uwitonze Sonia Rolland ufite inkomoko mu Rwanda, wabaye Miss France mu 2000, abinyujije kuri Instagram yahishuye ko atabashije kwitabira ubutumire bwo guherekeza Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron mu ruzinduko ari kugirira mu Rwanda.

Sponsored Ad

Byari biteganyijwe ko Sonia Rolland aherekeza Perezida Macron mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda rutangira kuri uyu wa 27 Gicurasi rukarangira ku wa 28 Gicurasi 2021.

Uyu mugore abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yahishuye ko atabashije kwitabira ubutumire bwo guherekeza Perezida Macron, icyakora avuga ko yizeye ko urugendo rw’umukuru w’Igihugu atuyemo rugomba gusiga handitswe amateka mashya.

Yagize ati “Mfitiye icyizere gikomeye uku guhura kw’amateka, kubera ko gukozwe n’ubushake bw’umugabo witeguye gusimbuza ahahise h’igihugu cye akandika amateka mashya, ndetse n’umugabo wihangana bikomeye utagira undi wese umushyiraho igitutu.”


Uretse Sonia Rolland utabashije kuboneka, byitezwe ko Emmanuel Macron agera i Kigali aherekejwe n’umwanditsi w’ibitabo, Scholastique Mukasonga usanzwe utuye mu Bufaransa na Annick Kayitesi-Jozan warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Scholastique Mukasonga
Kuba Emmanuel Macron yarahisemo aba bagore kugira ngo bamuherekeze mu ruzinduko azagirira i Kigali, Ikinyamakuru ‘Le Journal du Dimanche’ cyavuze ko byaturutse ku mateka bafitanye n’ibihugu byombi.

Biteganyijwe ko Perezida Macron wamaze kugera mu Rwanda, igikorwa cya mbere ahakorera ari ugusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ndetse nyuma akaza gufungura Centre Culturel Francophone iherereye mu Mujyi wa Kigali ku Kimihurura iruhande rwa Kigali Convention Centre.

Nibwo bwa mbere Macron agiriye uruzinduko muri Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko u Rwanda bigendanye n’amateka ashaririye ibihugu byombi bifitanye ashingiye ku ruhare rw’iki gihugu cy’i Burayi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.\

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa