skol
fortebet

Miss Vanessa Uwase yarokotse impanuka y’imodoka[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 18, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, Miss Vanessa Raissa Uwase ari mu mashimwe menshi nyuma yo kurokoka impanuka y’imodoka yagotse Igikuta cy’inzu
Kuri uyu mugoroba tarki ya 18 Gashyantare 2022, nibwo Miss Uwase Raïssa Vanessa abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yashyizeho ifoto y’imodoka yagonze igikuta cy’igipangu maze maze yandika amagambo ashima imana y’abarinze nabo barikumwe agira ati” Thankful 😭😭😭 We are all safe” bishatse kuvuga mu Kinyarwanda ati “Turashima ko turi amaho”. (...)

Sponsored Ad

Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, Miss Vanessa Raissa Uwase ari mu mashimwe menshi nyuma yo kurokoka impanuka y’imodoka yagotse Igikuta cy’inzu

Kuri uyu mugoroba tarki ya 18 Gashyantare 2022, nibwo Miss Uwase Raïssa Vanessa abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yashyizeho ifoto y’imodoka yagonze igikuta cy’igipangu maze maze yandika amagambo ashima imana y’abarinze nabo barikumwe agira ati” Thankful 😭😭😭
We are all safe” bishatse kuvuga mu Kinyarwanda ati “Turashima ko turi amaho”.

Umwe mubamukurikira ku rukuta rwe Twitter yanditse uwanditse ahamya ko uwateje imapanuka yari yasinze , yagize ati” Abantu bakenyeye indi Guma murugo n’utubari tukafunga kuko ubu n’ubusinzi“.

Mu kumusubiza Miss Vanessa yahise amusubiza agira ati” Ninde wakubwiye ko uwarutwaye yari Yasinze???? Ubwije ukuri? Ibi bishatse kwerekana ko impanuka itatewe n’ubusinzi bw’uwaruyitwaye.

Muri Kanama 2021 nibwo Miss Uwase Vanessa yasezeye kuri radiyo yinjira mu bushabitsi bw’ibikoresho bya ‘Makeup’ yaniyitiriye ‘Hermajestyvanessa’ n’imitako irimo imikufi, amaherena n’ibikomo.

Avuga ko yahisemo kubyiyitirira kugira ngo abantu bizere ko ari ibye bityo banabigure bumva ko ari we bari kugurira.

Ati “Ntabwo radiyo yananiye, ahubwo narebye gufatanya ibintu bibiri nisanga hari abo nahemukiye nkica akazi, nahisemo kimwe mpitamo ubushabitsi kuko ndi mu bucuruzi bwanjye.”

Miss Uwase Vanessa yahishuye ko nta gahunda afite yo gusubira mu itangazamakuru mu gihe akiri muri ubu bucuruzi.

Uyu mukobwa avuga ko yahisemo ubucuruzi bw’ibikoresho bya Makeup kuko na we
ari ibintu akunda. Ati “Natekereje ubu bucuruzi kuko mbikunda, nkunda kwiyitaho nkabona nsa neza abantu basa neza.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa