skol
fortebet

#Missrwanda2021:Kayirebwa Marie Paul yavuze uburyo kujya mu mashusho y’IKINYAFU byamugabanyirije icyizere mbere yuko yiyandikisha

Yanditswe: Thursday 04, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Kayirebwa Marie Paul, umwe mu bakobwa 37 bari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021, yahishuye uburyo yiyandikishije mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 atifitiye icyizere cy’uko yakwemererwa.

Sponsored Ad

Ni mu kiganiro yagiranye na IGIHE aho uyu mukobwa yavuze byinshi ku rugendo rwe mbere yo kujya mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 aho yanavuze ko yitabiriye Miss Rwanda 2018 gusa ntaze guhirwa no kwegukana ikamba,akaba yaragarutse muri Miss Rwanda 2021 kongera kugerageza amahirwe kuko avuga ko ubu yabaye mukuru.

Kayirebwa yakomeje avuga ko ajya kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2021 atari yifitiye icyizere bitewe nuko yumvaga amakuru amubwira ko abategura Miss Rwanda 2021 batakwakira umukobwa wagaragaye mu mashusho y’indirimbo gusa Kayirebwa we yahisemo kwiyandikisha kugirango arebe niba bamufata cyangwa se bamwihorera nyuma aza kubona abona baramufashe.

Kayirebwa yakomeje avuga umuntu afata nk’ikitegererezo mu buzima bwe aho yavuze ko ari mukuru we kuko ariwe wabashije kumuba hafi mu buzima bwe, akora ibintu byose ku murongo, ni umujyanama mwiza kandi aharanira gukora kugirango abeho.

Uyu mukobwa wahishuye ko atigeze acibwa intege no kutegukana ikamba ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda mu 2018, yavuze ko muri uyu mwaka yafashe icyemezo cyo gusubirayo akongera kugerageza amahirwe.

Kayirebwa witabiriye Miss Rwanda 2018 ahagarariye Umujyi wa Kigali ntiyabashije kurenga ijonjora ry’ibanze [Pre-Selection] ngo ajye mu mwiherero.

Kudakabya inzozi ngo yegukane ikamba rya Miss Rwanda, byatumye uyu mukobwa atabasha kugera ku ntego yari yihaye zo gufasha abana bafite ubumuga nkuko byari mu mushinga we.

Icyakora ngo nubwo intego ze atazigezeho, aherutse kuvuga ko yiteguye kuzazikomezanya muri Miss Rwanda 2021.

Yagize ati "Kuri ubu kuko maze kwisobanukirwa, njya mbitekereza nkavuga nti uwasubiramo. Njya numva uyu mwaka nasubiramo.”

Uyu mukobwa avuga ko impamvu atasubiye kurushanwa nyuma ya 2018, byatewe nuko yabanje kugorwa no kwakira gusezererwa kwe.

Muri uyu mwaka avuga ko azagenda yitwaje intwaro eshatu yizeye ko zizamugeza kure ndetse zikaba zanamuhesha ikamba; zirimo Kutagira ubwoba, kumenya icyo ashaka no guhagarara ku byo avuga.

Kayirebwa yatangaje ko yiteguye guhatana mu irushanwa rya Miss Rwanda nyuma y’iminsi mike agaragaye mu mashusho y’indirimbo zitandukanye. Uyu mukobwa yifashishijwe mu ndirimbo zigezweho nka ‘We Don’t Care’ ya Rj The Dj na Meddy & Rayvanny na ’Ikinyafu’ ya Bruce Melodie na Kenny Sol n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa