skol
fortebet

Miss Rwanda2022: Iminsi irabarirwa ku ntoki Amajyepfo Agaseruka! Intara yavuyemo Kayibanda Aurore, Kalimpinya, Muyango, Uwicyeza nabandi...

Yanditswe: Wednesday 02, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Irushanwa ryo gushakisha umukobwa uhiga abandi mu bwiza, Ubwenge ndetse n’Umuco rirarimbanyije. aho ubu riri kuzenguruka muri buri ntara hashakishwa abakobwa bazahagararira izo ntara ndetse n’Umujyi wa Kigali mu rugendo rwo gusha uzegukana iri kamba risumba ayandi mu Bwiza abera mu Rwanda.

Sponsored Ad

IKIGANIRO KIHARIYE NA MISSRWANDA 2019 NIMWIZA MEGHAN

Kuwa 29 Mutarama nibwo iri rushanwa ry’uyu mwaka ryatangiye. Hari gushakishwa umukobwa uzasimbura Miss Ingabire Grace umaze umwaka yambaye iri kamba. Ku ikubitiro intara y’Amajyaruguru niyo yabimburiye izindi ntara. maze mubakobwa 51 biyandikishije ngo bahagararire iyi ntara, hitabiriye 43, maze 9 muri bo baba aribo bonyine babona amahirwe yo guhagararira iyi ntara.

Intara yakurikiyeho ni iy’Iurengerazuba. Iyi ntara nayo abakobwa baritabiriye ku buryo bushimishije. kuko mu bakobwa 32 baserutse imbere y’abagize akanama nkemurampaka, maze 9 gusa aba aribo bagira amahirwe yo guhagararira iyi ntara muri aya marushanwa y’uyu mwaka.

Kuri iyi nshuro amaso yose ahanzwe intara y’Amajyepfo. Ni intara yakunze kugarukwaho inshuro nyinshi ko yihariye abakobwa b’abahanga ndetse n;Uburanga cyane bigashingirwa kuri Kaminuza ya Butare izwiho ko ari igicumbi cy’Abanyabwenge.

Intara y’Amajyepfo ni imwe muri enye zigize u Rwanda, ikaba ifite ubuso bwa Km 5, 963.

Umujyi wa Huye urimo ibikorwa remezo bitandukanye nka kaminuza y’u Rwanda.
Ni intara ifite ibigwi bitari bike mu irushanwa rya Miss Rwanda kuko muri ba nyampinga u Rwanda rufite kuva mu 2009 babiri muri boBahati Grace na Kayibanda Mutesi Aurore batowe ari ho baturutse.

Uretse aba banyampinga, Intara y’Amajyepfo yaturutsemo abakobwa bamenyekanye cyane nka Kalimpinya Queen wabaye Igisonga cya Gatatu cya Miss Rwanda 2017, Dushimimana Lydia wabaye Miss Heritage 2019, Muyango Claudine wabaye Miss Photogenic 2019, na Cyiza Vanessa wabaye Miss Congeniality 2019, Uwicyeza Pamella nabandi.

UKO AMAJONJORA YAGENZE MU NTARA Y’AMAJYEPFO MU MYAKA 5 ISHIZE.

MISS RWANDA 2017

Kuwa 21 Mutarama 2017 nibwo amajonjora yo gushaka umukobwa uhiga abandi mu Bwiza, Ubwenge ndetse n’Umuco yari yakomereje mu ntara y’Amajyepfo. Mbere ho umunsi umwe ngo ibirori byo gutoranya abari buhagararire iyi ntara bibe.

Hari hamaze kwiyandikisha Abakobwa 11 gusa. maze ku munsi nyirizina haza Abakobwa 4 bonyine. Akanama nkemurampaka kari kagizwe na Mike Karangwa , Rwabigwi Gilbert na Nyirabahire Venantie kemeje ko abakobwa bose biyamamaje uko ari bane bakomeza mu kiciro gikurikiyeho. Abakomeje bari:
1. Urayeneza Hélène
2. Umutesi Aisha
3. Umutoniwase Belinda
4. Kalimpinya Queen

Ikamba ryuyu mwaka wa 2017 byaje kurangira ryegukankwe na Iradukunda Elsa.

MISS RWANDA 2018
20 Mutarama 2018 nibwo igikorwa cyo gushakisha abakobwa bazahagararira intara y’Amajyepfo mu irushanwa rya Missrwanda 2018 cyabaga kumugaragaro. maze bitandukanye n’Umwaka wabanjirije uyu, kuriyi nshuro hiyandikishije abakobwa 30 maze 14 baba aribo buzuza ibisabwa maze abakobwa 10 baza kwemezwa ko bazahagararira iyi ntara ku rwego rw’Igihugu hemejwe. abo ni:
Dushimimana Lydia
Irakoze Vanessa
Ishimwe Noriella
Ikirezi Mpore Marie Wivine
Nzakorerimana Gloria
Umunyana Shanitah
Umuhire Rebecca
Uwase Ndahiro Liliane
Mushambakazi Jordan
Umutoniwase Anastasie

Uyu Mwaka wa 2018 ikamba ryaje kwegukanwa na Iradukunda Lilliane.

MISS RWANDA 2019
Umwaka wa 2019 wo ni umwaka utazibagirana mumateka ya Missrwanda. uyu mwaka ni umwaka wavuzwemo byinshi ndetse abantu benshi basobanukirwa byimbitse n’ibyiza bya ryirushanwa rya Missrwanda. kuri iyi ntara y’Amajyepfo yo nabwo byari akarusho. Kuwa 22 Ukuboza 2018 nibwo hagombaga kumenyekana abakobwa bahagararira iyi ntara kurwego rw’Igihugu. maze Mubakobwa 67 biyandikishije, 40 muri bo ni bo bageze ahabereye irushanwa, Muribo 20 ni bo bari bujuje ibisabwa ngo bahatane, birangira 10 ari bo batoranyijwe kuzahagararira iyi ntara. abo ni:
1.Tuyishimire Cyiza Vanessa
2.Uwihirwe Roselyne
3.Teta Fabiola
4.Niyonsaba Josiane
5.Uwase Nadine
6.Mutoni Oliver
7.Uwase Muyango Claudine
8.Uwicyeza Pamela
9.Umukundwa Clemence
10.Umurungi Sandrine

Uyu Mwaka wa 2019 irushanwa ryegukanwe na Miss Nimwiza Meghan.

MISS RWANDA 2020
Kuwa 04 Mutarama 2020 nibwo hagombaga kurara hamenyekanye abakobwa bahagararira iyi ntara muri Missrwanda 2020. ni umwaka wari witezweho byinshi ndetse abenshi bari bategerezanyije amatsiko. muri iyi ntara ubwo uyu munsi wageraga hari hiyandikishije abakobwa 79. maze abagera kuri 29 gusa nibo babashije kuhagera naho 17 buzuza ibisabwa bemererwa guca imbere y’akanama nkemurampaka. mubatambutse imbera y’Akanama nkemurampaka 7 gusa nibo bakomeje. abo ni:
Imanishimwe Hope Joy
Musana Teta Hense
Umwariwase Claudette
Igihozo Diane
Ingabire Jolie Ange
Umutoniwase Carine
Mumporeze Josiane

Ikamba rya 2020 byarangiye ryegukanwe na Miss Nishimwe Naomie

MISS RWANDA 2021
Umwaka wa 2021 ni umwaka udasanzwe mumateka yiri rushanwa. kuko 89% ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera ingamba zo gukumira ikwirakwira ryicyorezo cya Covid-19. ndetse haza kuba agashya kuri iyi ntara y’Amajyepfo aho yaje guhagararirwa nabakobwa 2 gusa. aribo:
Ingabire Honorine
Uwimana Clementine

Ni igikorwa cyabaye kuri wa Gatandatu tariki 20 Gashyantare 2021, kinyujijwe kuri Televisiyo y’igihugu umuronga wa KC2, hamwe n’imbuga nkoranyambaga za Miss Rwanda.

Abakobwa 413 ni bo bari biyandikishije mu marushanwa y’ubwiza n’ubwenge, kugira ngo hazabonekemo umukobwa uhiga abandi, icyakora hagendewe ku bibazo byabajijwe n’amabwiriza yatanzwe, abakobwa 37 ni bo bashoboye gutambuka icyiciro cya mbere. Umujyi wa Kigali uhagarariwe n’abakobwa 14, Intara y’Amajyaruguru 5, Iburengerazuba 10, Amajyepfo 2, naho Intara y’Iburasirazuba ifite abakobwa 6.
Uyu Mwaka wa 2021 ikamba ryaje kwegukanwa na Miss Ingabire Grace.

Kuri iyi nshuro iri rushanwa riramanurwa muri iyi ntara kuruyu wa 05. Gashyantare 2022 aho hagomba kurara hamenyekanye abakobwa bazahagararira iyi ntara muri Uyu Mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa