skol
fortebet

Morgan wamamaye kubera filime yagize icyo avuga ku bagore 8 bamushinja gushaka kubasambanya

Yanditswe: Monday 28, May 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi wa filime w’ Umunyamerika Morgan Freeman ushinjwa n’ abagore 8 gushaka kubazamura amajipo ashaka kubasambanya no kubabwira amagambo y’ ubuhehesi yavuze ko ibyo yakoraga cyangwa ibyo yabwiraga abo bagore byabaga ari ukubakinisha yisegura k’ uwo yaba yarakomerekeje.

Sponsored Ad

Aba bagore bavuga ko byabaye ubwo hafatwaga amashusho ya filime Les Évadés no mu bikorwa byo kwamamaza kampani ye ikora ibijyanye no gutunganya amafilime ‘Revelations Entertainment’.

Mu bagore 16 baganiriye na televiziyo y’ Abanyamerika 8 bavuze ko Morgan yabakoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina, abandi 8 bavuga yabafashe mu buryo butaribwo.
Umwe mu bagore babajijwe yavuze ko Morgan yahoraga amukorakora akanavuga ku myenda yambaye agashaka no kumuzamura ijipo.

Yagize ati “Freeman yahoraga anzamura ijipo anambaza niba nambaye umwambaro w’ imbere”

Uyu mugore avuga ko Morgan Freeman ibyo yashakaga atabitegezeho kuko yahunze nubwo yakomezaga amwinginga.

Undi mugore yavuze Morgan Freeman yari yaramujujubije ahora amusaba kwambara imyenda igaragaza amabere cyangwa igaragaza imiterere y’ umubiri we.

Morgan Freeman kuri ubu afite imyaka 80 y’ amavuko umuryango SAG-Aftra wamuhaye igihembo nk’ umukinnyi wa filime ubimazemo imyaka irenga 50.

Yagize ati “Kenshi abagore najyaga mbakinisha, mu by’ ukuri nta kindi cyabaga kibyihishe inyuma gusa niba hari uwo nakomerekeje ambabarire” Ibi yabitangaje yashyize ahagaragara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa