skol
fortebet

Moses yasabye Imbabazi ababajwe no kuba yise u Burundi ‘Urundi Rwanda’

Yanditswe: Thursday 23, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions yiseguye ku bantu bose babajwe n’ijambo yakoresheje yita u Burundi ‘Urundi Rwanda’ ubwo yasohoraga itangazo rigaragaza ko agiye kujya kumurikayo ibikorwa bye.

Sponsored Ad

Ku wa 20 Gashyantare 2023, nibwo Moshions yashyize hanze itangazo rivuga ko kuva ku wa 24 kugeza ku wa 27 Gashyantare 2023, izaba iri mu Mujyi wa Bujumbura muri gahunda yo kugeza ku bakunzi bayo ibyo bakora no kubasobanurira byinshi ku mushinga mushya wa ‘Kwanda Season1’.

Iri tangazo ryaherekejwe amagambo yo kurarikira abantu iki gikorwa atangirwa n’ijambo ‘Urundi Rwanda’, rikimara kujya hanze benshi bagaragaje ko batanyuzwe n’iyi mvugo bakoresheje kuri iki gihugu.

Uwitwa Irénée Landry Iriho yagize ati “Uburundi si urundi Rwanda wa muntu we! Utangiye kuzana imvugo nk’izo karakunaniye ukigatangira. Abarundi turatekereza ariko ntidukunda abita igihugu cyacu izina ritari ryo! Nimuhindure ! Uburundi si urundi Rwanda mbisubiyemo.”

Rudahusha ati “Oya sha, nta rundi Rwanda. Urubahuka koko.”

OdilonBim ati “Urundi Rwanda ni igiki ga wa muntu we? Gerageza kubaha igihugu cyacu.”

Aba n’abandi benshi biganjemo Abarundi bakomeje kugaragaza ko batigeze na gato banezezwa no kuba Moshions yise igihugu cyabo ‘Urundi Rwanda’, igikorwa bafashe nko kubasuzugura.

Kuri uwo munsi Moshions yasubije abataranyuzwe n’ijambo yari yakoresheje, ivuga ko kwari ukugaragaza ubuvandimwe buri hagati y’ibihugu byombi.

Yagize iti “Mwiriwe! Ijambo ‘Urundi Rwanda’ hano ryakoreshejwe nk’ikimenyetso cy’ubuvandimwe no kwibukiranya byinshi Abanyarwanda n’Abarundi duhuriyeho harimo n’amateka.”

Iyi nzu yakomeje kwatswaho umuriro kuri Twitter kuri uyu wa 22 Gashyantare 2023, yasohoye itangazo kuri uru rubuga risaba imbabazi abantu bose baba barabajwe n’iri jambo.

Iti “Turashaka gusaba imbabazi buri wese wahungabanyijwe n’ijambo twahisemo gukoresha ‘Urundi Rwanda’. Intego yacu ntabwo kwari ugutuka cyangwa kugira uwo ducisha bugufi ahubwo kwari ugushimangira ubuvandimwe n’ubushuti bwacu. Twizeye kubonana vuba no gukomeza kwigiranaho.”

Ibitekerezo

  • Ariko se ujya kugaya Amavuta y inkende ntareba intoki ziyakamura?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa