skol
fortebet

Moses yasutse amarira imbere y’abacamanza ! Uko urubanza rw’ubujurire rwa Moses rwangenze

Yanditswe: Monday 12, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Muri iki gitondo cyo kuri uyuwa mbere tariki ya 12 Kamena 2023, nibwo Umuhangamideri Turahirwa Moïse (Moses) washinze inzu y’Imideri ya Moshions yambika abakomeye, agiye kuburana ubujurire ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 , aho amaze 48 afugiye i mageragere.
Ni ubujurire yatanze nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwari rumaze kumukatira igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo azaburanishwe mu mizi afunze.
Ubwo yitabaga Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kugira ngo (...)

Sponsored Ad

Muri iki gitondo cyo kuri uyuwa mbere tariki ya 12 Kamena 2023, nibwo Umuhangamideri Turahirwa Moïse (Moses) washinze inzu y’Imideri ya Moshions yambika abakomeye, agiye kuburana ubujurire ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 , aho amaze 48 afugiye i mageragere.


Ni ubujurire yatanze nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwari rumaze kumukatira igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo azaburanishwe mu mizi afunze.

Ubwo yitabaga Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kugira ngo aburane ubujurire, Turahirwa yasabye ko rwakuraho icyemezo yafatiwe n’urw’ibanze kubera impamvu enye.

Impamvu ya mbere ni uko Urukiko rwamukatiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo rwasesenguye ingingo uko zitari rugashingira ku ngingo zitaregewe ndetse atigeze aburana.

Aha Turahirwa yavugaga ko atigeze aregerwa kwamamaza urumogi nk’uko Urukiko rwabishingiyeho rwemeza ko akwiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo hagakorwa iperereza adakomeje kwamamaza urumogi nk’uko akunze kubikora ku mbuga nkoranyambaga.

Ikindi yavuze ni uko mu gufatirwa icyemezo cyo gukurikiranwa afunze hashingiwe ku rumogi rwasanzwe iwe mu rugo nyamara mu by’ukuri akaba atazi neza uko rwahageze, agahamya ko rushobora kuba rwarasigaye mu mashati yakusanyije mu Butaliyani mu rwego rwo kongera kuyavugurura.

Ubushinjacyaha bwakomeje guhagarara ku cyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugaruke ku byo Turahirwa n’umwunganira bamaze kugaragariza urukiko, maze uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko yatunguwe no kuba bahakana ko icyaha bakoze kidakomeye mu gihe nyamara ugihamijwe n’amategeko ahabwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze ibiri.

Ikindi Ubushinjacyaha bwavuze, ni uko busanga Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwararebye kure kwemeza ko Turahirwa akurikiranwa afunze kuko ibyaha akurikiranyweho akibikorwaho iperereza.

Aha Umushinjacyaha yavuze ko atumva ukuntu Turahirwa yahakana urumogi rwafatiwe iwe, mu cyumba araramo mu kabati abikamo imyenda ndetse rwarafatiwe mu myenda ye.

Ikindi Ubushinjacyaha bwagaragaje ni uko Turahirwa atakabaye yitwaza ibyo kwigisha urubyiruko kuko mu bihe byahise yakunze kugaragaza arwigisha kunywa urumogi nk’uko bigaragara mu nyandiko yanyujije ku mbuga nkoranyambaga mu bihe bitandukanye.

Ku rundi ruhande, Ubushinjacyaha bwasabye ko Turahirwa yazerekana ikimenyetso cy’uko urumogi avuga yarunywereye mu Butaliyani nkuko yakunze kubivuga, buhamya ko kuba nta cyemeza ko yarunywereye hanze y’u Rwanda bitashingirwaho ngo akurweho icyaha mu gihe agaragaza ibipimo biri hejuru.

Turahirwa wasanganywe ibipimo bya 321 mu gihe umuntu usanzwe atarenza 20, Ubushinjacyaha bwavuze ko bushyigikiye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kuko ingwate yatanze nta mugenagaciro wemewe wigeze yemeza ko ifite agaciro ka miliyoni 300 Frw nkuko yari yabivuze.

Umushinjacyaha yagaragaje ko icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kinyuze mu mucyo ahubwo asaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gutesha agaciro ubujurire bwa Turahirwa rukemeza ko rurekeyeho icyemezo cy’uko Turahirwa akomeza gukurikiranwa afunze by’agateganyo.
Yaturitse aarira imbere y’abacamanza

Nyuma yo kumva uko Ubushinjacyaha bwavuze, Turahirwa kwihangana byamunaniye asuka amarira imbere y’Urukiko ahamya ko iminsi irenga 45 amaze afunze yize byinshi kandi yiteguye ko narekurwa azera imbuto muri sosiyete.

Yagaragaje ko kuba ari gukurikiranwa afunze bikomeje kugira ingaruka ku masomo ye kuko yari amaze igihe yiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu Butaliyani aho akurikiranye amasomo y’ibijyanye n’imideli.

Yatakambiye urukiko arusaba kumurekura akagira ibyo ategekwa ariko agakomeza gukurikirana amasomo ye.

Ikindi Turahirwa yahakanye n’ikiniga cyinshi ni uko nta bushake yigeze agira bwo gukangurira urubyiruko gukoresha urumogi ahubwo agaragaza ko ari ubushakashatsi yabaga ari gukora.

Yahamije ko ibyo kuvuga ko ahinga urumogi muri Nyungwe ashinjwa kuba yaranditse ku mbuga nkoranyambaga atari byo kuko nta muntu wemerewe kuhagira umurima.
Turahirwa yatakambiye Urukiko ngo rumurekure aburane adafunze, anasaba imbabazi buri muntu wagizweho ingaruka n’ibyo yagiye atangaza, ahamya ko nta wundi mugambi mubi yari afite.

Ibitekerezo

  • Umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahaguruka!Ishen’iramuriye none atangiye kuririra mu rukiko!!Yewe niba ibyo yapostingaga yaribwiraga ko arigutwika,murabona ko ahubwo yitwitse ariwe!(yirahuriyeho umuriro).Urwishigishiye ararusoma.Moses ihangane niwowe wayiyengeye,ngaho yinywe ariko kdi ntumpeho.Attention nizi média sociaux bavandimwe.

    Ariko Emmanuel we wagiye ugira umutima wa kimuntu. Aho kumwifuriza gusohoka mugihome uti nahame yumve. Ese wowe urumwere 100/100 mwagiye mureka ubugome. Ubu Rib yakuburaho icyaha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa