skol
fortebet

Mr Eazi agiye kubaka inzu yagatangaza mu kiyaga cya Kivu[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 20, May 2021

Sponsored Ad

Mr Eazi uri mu bahanzi bubatse izina muri Afurika, yasuye kimwe mu Birwa biherereye mu Kiyaga cya Kivu, aho agiye gushora imari mu kubaka amacumbi agezweho.

Sponsored Ad

Mr Eazi amaze iminsi mu Rwanda mu rugendo rugamije kureba amahirwe y’ishoramari ahari. Yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, yatangaje ko yasuye Ikirwa cyo mu Kiyaga cya Kivu aho yifuza gushora imari.

Ati “Ku munsi w’ejo nasuye Ikiyaga cya Kivu, by’umwihariko Ikirwa twifuza gushoramo imari tukahubaka amacumbi agezweho (Luxury Eco Resort) n’ikigo cy’isanamaitima (Wellness Centre). Ndi kugirira ibihe byiza mu Rwanda.”

Wellness Centre ni ibigo bifasha abantu mu isanamitima, komora ibikomere byo ku mutima byatewe n’ihungabana kimwe n’ibindi bishobora kubuza umuntu amahoro n’umutuzo.

Ari mubwato yerekeje ku Kirwa
Mr. Eazi ubusanzwe witwa Oluwatosin Oluwole Ajibade, yanaganiriye n’abayobozi ba MTN Rwanda ku bijyanye na serivisi zo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Yanasuye kandi inzu zihanga imideli zirimo House of Tayo ya Matthew Rugamba na Zöi y’itsinda ry’abakobwa barimo Miss Rwanda, Nishimwe Naomie. Yavuze ko yabateje imbere akagura ibyo bakora aho kubihabwa ku buntu.

Uyu muhanzi wanitabiriye imikino ya BAL iri kubera i Kigali, yanabonanye n’abayobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda cyo kimwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire.

Mr yasobanuriwe byinshi kuri icyo kirwa


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa