skol
fortebet

Mr Eazi Yatangije Umushinga ukomeye mu Rwanda menya byinshi kuriwo

Yanditswe: Thursday 03, Jun 2021

Sponsored Ad

Umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Nigeria umaze iminsi mu Rwanda, Mr Eazi yamaze gufungura kompanyi(company) mu Rwanda aho yavuze ko icyo azahita akurikizaho ari ukugura inzu mu Rwanda.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi yageze mu Rwanda mu kwezi gushize aho yagiye agirana ibiganiro n’abantu batandukanye, yasuye ikigo cy’igihugu cy’iterambere(Rwanda Development Board[RDB]), yasuye n’ikiyaga cya Kivu aho yavuze ko azahubaka amacumbi agezweho, uretse ibyo yanasuye n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Uburyo yishimiye u Rwanda byatumye igihe yagombaga kuhamara acyongera ndetse n’ubu akaba ari ho akiri.

Nyuma y’ibiganiro yagiranye na RDB bijyanye n’uburyo gushora imari byifashe mu Rwanda, uyu muhanzi yamaze gufungura Kompanyi mu Rwanda yitwa EMPAWA RWANDA LTD.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Mr Eazi yavuze ko yamaze gufungura iyi Kompanyi mu Rwanda, igikurikiyeho ari ukugura inzu.

Ati”namaze gushinga EMPAWA Rwanda, RDB na Kigali IFC(Kigali International Financial Centre) bankoreye umuti, igikurikiraho ni ukugura inzu.”

Mr Eazi akaba yari asanzwe afite kompanyi ya EMPAWA Africa ifite intego yo gufasha abahanzi bakizamuka kugera ku ntego zabo bagaragaza impano biftemo, aho abatera inkunga mu buryo bushoboka bwose, ni ikintu avuga cyakabaye cyari kiriho igihe yatangiraga umuziki.

Uyu muhanzi kandi akaba yari yabonanye na Rwabukumba Celstin, umuyobozi wa Rwanda Stock Exchange, aho yavuze ko bagiye gukorana mu rwego rwo kuzamura ishoramari muri Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa