skol
fortebet

Mu Byishimo byinshi Sadio Mane yafunguye ikibuga yubakiye iwabo, Bambali - AMAFOTO

Yanditswe: Thursday 04, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Senegal na Al Nassr yo muri Arabia Saudite, Sadio Mane yatashye sitade yubatse mu cyaro avukamo ahitwa Bambali muri Senegal.

Sponsored Ad

Umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru babayeho bagira umutima mwiza ni Sadio Mane bijyanye n’ibikorwa akora bigirira umumaro sosiyete cyane cyane aho yavukiye.

Muri 2020 yatanze arenga ibihumbi 700 by’amayero yubaka ibikorwa remezo birimo Amashuri, ibitaro ndetse anatanga Mudasobwa ku banyeshuri aho avuka mu byaro bya Bambali muri Senegal.

Nyuma y’ibyo ku munsi w’ejo kuwa Gatatu yatashye sitade yubakiye abaturage ifite ibikoresho by’ibanze ikaba yariswe Bambali Stadium. Iyi sitade yari isanzwe ihari gusa icyo yakoze yarayivuguruye ayigira nziza mu buryo bugezweho.

Iki kibuga kandi yari yagaragaye agikiniraho mu muri 2022 ari mu biruhuko mu mpeshyi ahita afata umwanzuro wo kuzakivugurura.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo gutaha iyi sitade yagize ati "Nishimiye cyane kuba ndi kumwe nawe uyu munsi kandi mbaha n’ikaze mu rugo, mu mudugudu navukiyemo wa Bambali, aho byose byatangiriye.

Mfite ishema n’umutima wuzuye umunezero kuba mpagaze imbe yanyu ,kuri iki kibuga cy’umupira w’amaguru cyemewe na FIFA, kikaba gifite ibisobanuro byinshi kuri njye. Iyi ntabwo ari impano gusa nahaye ahantu nkunda.

Ikirenze byose, ni ikimenyetso cy’ubumwe, imbaraga zacu n’ishyaka ry’umupira wamaguru".

Ibi Sadio Mane yabikoze mu gihe we n’ikipe ya Senegal bitegura imikino y’igikombe cy’Afuruka cya 2023 kizabera muri Cote D’Ivoire guhera tariki 13 z’uku kwezi.


Sitade Sadio Mane yubakiye ku ivuko rye yatashwye ku mugaragaro


Mbere y’uko hubakwa, Sadio Mane yari yasubiyeyo anahakinira umupira mu kibuga cyuzuyemo ibyondo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa