skol
fortebet

Uganda yambuwe gutegura irushanwa rya Miss Planet International habura iminsi mike ngo ribe

Yanditswe: Tuesday 15, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe haburaga iminsi mike ngo irushanwa rya Miss Planet International ribe Uganda yari ifite inshingano zo kuritegura yazambuwe ryimurirwa Cambodia ku wa 19 Ugushyingo 2022.

Sponsored Ad

Itangazo ryashyizwe hanze n’abategura iri rushanwa, rivuga ko bambuye Uganda gutegura iri rushanwa kuko abari bahawe kuritegura batabashije kuzuza ibyasabwaga.

Bati “Tubabajwe no kubabwira ko irushanwa rya Miss Planet International ritakibereye muri Uganda kuko abari barihawe hari ibyo batubahirije.”

Ubuyobozi bw’iri rushanwa bwavuze ko iri rushanwa ryimuriwe muri Mutarama 2023 rijyanwa mu bwami bwa Cambodia .

Ubuyobozi bwa Miss Planet International bwarihagaritse ku munota wa nyuma cyane ko haburaga iminsi mbarwa kugira ngo uwambikwa ikamba aryegukane.

Ni irushanwa byari byitezwe ko rizitabirwa n’abakobwa 80 barimo n’Umunyarwandakazi Uwimbabazi Cynthia ukoresha amazina ya Cycy Beauty ku mbuga nkoranyambaga.

Uwimbabazi uzaba ahagarariye u Rwanda muri iyi minsi asigaye aba muri Kenya aho yagiye gukurikiranira amasomo, asanzwe ari umunyamideli unakunze kugaragara mu mashusho y’indirimbo aho ari muri ‘KK 509 St’ ya Andy Bumuntu, iya Meddy yitwa ‘We Don’t Care’ na Antansiyo ya Platini.

Uwegukanye ikamba rya Miss Planet International, ahabwa igihembo cy’ibihumbi 25$.

Uwimbabazi Cynthia uzahagararira u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa