skol
fortebet

Mu mafoto irebere ubukwe bwa Britney Spears washyingiranwe n’umusore arusha imyaka 12

Yanditswe: Saturday 11, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi ukomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika Britney Spears w’imyaka 40 yashyingiranwe n’umukunzi we Sam Asghari w’imyaka 28 bamaranye igihe mu rukundo.

Sponsored Ad

Ubukwe bwa Britney Spears na Sam ni ubukwe bwaranzwe n’ibyishimo cyane ko bari bamaze irenga itanu bari kumwe mu munyenga w’urukundo.

Ni ubukwe bwitabiriwe n’ibyamamare birimo Donatella Versace,Madonna,Kathy Hilton, Paris Hilton wari kumwe n’umugabo we.

Nkuko ikinyamakuru TMZ giherutse kubitangaza ko ababyeyi ndetse n’abavandimwe ba Britney batazitabira ubukwe bwe niko byagenze koko ibintu byatunguye benshi.

Uyu musore washyingiranwe na Britney asanzwe ari umwerekanamideri n’umukinnyi wa filime bakaba bakoze ubukwe nyuma y’amezi 10 amwambitse impeta bo ubwabo bakemeranya kubana nk’umugore n’umugabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa