skol
fortebet

Mu mafoto reba umukobwa bivugwa ko Ama G yasimbuje umugore we banabyaranye(AMAFOTO)

Yanditswe: Thursday 04, May 2017

Sponsored Ad

Umuhanzi w’umuraperi Hakizimana Amani wamenyekanye mu muziki nka Ama G the Black yamaze gutandukana n’umugore we bari bamaranye imyaka ibiri, banabyaranye umwana umwe Ahita yishumbusha undi mukobwa. Ama G the Black n’uwari umugore we Rosine bamaze gutandukana.
Ama-G the Black yatangaje ko yamaze gutandukana n’uwari umugorewe witwa Rosine banabyaranye umwana w’umuhungu bise Shami, uyu mwana akaba yarahise ajyanyana na nyina. Uyu muhanzi mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru yanavuze ko hari (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi w’umuraperi Hakizimana Amani wamenyekanye mu muziki nka Ama G the Black yamaze gutandukana n’umugore we bari bamaranye imyaka ibiri, banabyaranye umwana umwe Ahita yishumbusha undi mukobwa.

Ama G the Black n’uwari umugore we Rosine bamaze gutandukana.

Ama-G the Black yatangaje ko yamaze gutandukana n’uwari umugorewe witwa Rosine banabyaranye umwana w’umuhungu bise Shami, uyu mwana akaba yarahise ajyanyana na nyina. Uyu muhanzi mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru yanavuze ko hari hashize amezi ane baratandukanye gusa yirinze kuvuga mu buryo bweruye icyabaye intandaro yo gutandukana kwabo.

Ama G The Black na Lily barahararanye cyane

Ama G mu magambo ye akaba yagize ati “Ibyo byamaze kurangira tu, njye na we ntabwo tukiri kumwe. Ndi mu buzima bwanjye na we ari mu buzima bwe, bibaho ntabwo twabashije gukomezanya…Ndumva hashize amezi dutandukanye, ni nk’amezi ane gutyo.”

Ibyo kubana kwaba bombi byatangiye kuvugwa muri Mutarama 2015, nyuma batangaje ko bagombaga gukora ubukwe mu ntangiriro za Gashyantare 2015 none urukundo rwabo rurinze rugera ku iherezo.

Ama G n’umwana we Shami yabyaranye na Rosine.


Nyuma yo gutandukana n’umugore we, Ama G the Black aravugwa mu rukundo rushya n’umukobwa basigaye bahararanye witwa Lily.

Ibya Ama G n’uyu mukobwa Lily byamenyekanye ubwo uyu muraperi yatangiye gushyira amafoto atandukanye kuri instagram ye bari kumwe bahuje urugwiro. Ubwo uyu mukobwa yizihizaga isabukuru y’amavuko mu minsi ishize, Ama G yashyize ifoto ye kuri instagram ayandikaho ubutumwa buri mu cyongereza amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko aho yagize ati isabukuru nziza y’amavuko kuri wowe mukunzi wanjye (happy birthday 2 u my lv) Lily nawe yaje gusubiza ati urakoze rukundo (thx lv).

Ifoto ya Lily Ama G yashyize kuri Instagram ye maze yandikaho ubutumwa bwifuriza umukunzi we kugira isabukuru nziza.

Uyu muhanzi utuye mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Gasabo avuga ko nubwo yagiranye ibibazo n’umugore bagatandukana ngo muri iki cyumweru agiye gushyira hanze indirimbo nshya zizahita ziherekezwa n’amashusho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa