skol
fortebet

Mu magambo aryoheye amatwi Diamond yifurije isabukuri nziza Zuchu bari mu rukundo

Yanditswe: Thursday 24, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi muri Africa no ku Isi yose muri rusange wamenyekanye nka Diamond Platnumz yahamije iby’urukundo rwe na Zuchu ubwo yamwifurizaga isabukuru y’amavuko mu magambo aryoheye amatwi ndetse amwibutsa ko amukunda bihoraho.

Sponsored Ad

Diamond ahamije aya makuru nyuma y’iminsi mike Zuchu yemereye abakundi be ko Diamond ari umukunzi ndetse ko ari mu rukundo.

Ni mu butumwa Zuhura Othman Soud uzwi nka Zuchu nawe abinyujije ku rubuga rwa Tiktok umwe mu bakunzi be amubaza icyo Diamond asobanuye kuri we ntakuzuyaza ati""ni umukunzi wanjye, ndi mu rukundo."

Nta minsi irashira Diamond nawe ahamije iby’aya makuru ubwo yifurizaga isabukuru nziza Zuchu wujuje imyaka 29.

Mu butumwa burebure yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram buherekejwe n’amafoto y’uyu muhanzikazi asanzwe abereye umukoresha harimo nayo bari kumwe yamwifurije imigisha myinshi ndetse amwibutsa ko amukunda bihoraho.

Ati"Ati “Imana Ishoborabyose iguhe imigisha kandi ikurinde mu buzima bwawe muri uru rugendo rwo kwereka Isi uburyo Abanyafurika bahiriwe.”

Yakomeje agira ati “ Wibuke ko intare (Diamond) Ihora igukunda burigihe.”

Ibi bibaye kandi nyuma y’iminsi mike umubyeyi wa Diamond , Sanura Kassim (Mama Dangote) yemeje iby’urukundo rw’umuhungu we na Zuchu mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Nkwifurije kuramba kuzuye imigisha. Umukazana wanjye Zuhura Othman Suod.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa