skol
fortebet

Mu magambo aryoheye ugutwi, Aline Gahongayire yatuye umubyeyi we igisigo

Yanditswe: Tuesday 13, Dec 2016

Sponsored Ad

Umuririmbyi mu ndirimbo zihimbaza Imana, Aline Gahongayire, avuga ko Mama we ari intwari afataho urugero rukomeye kuko yabashije kumubaha hafi no gukomeza kumutoza urukundo kugeza agize imyaka 30 y’amavuko.
Gahongayire yakunzwe mu ndirimbo zirimo “Hari impamvu” , “Yelele”, “Wandemye”, “Ninjiye ahera” n’izindi nyinshi. Tariki ya 12 Ukuboza 2016, nibwo Aline yagize isabukuru y’amavuko, ni isabukuru ihuriranye na bimwe mu bikorwa ari gutegurira abana kuri Noheli.
Ni isabukuru kandi ihuriranye (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi mu ndirimbo zihimbaza Imana, Aline Gahongayire, avuga ko Mama we ari intwari afataho urugero rukomeye kuko yabashije kumubaha hafi no gukomeza kumutoza urukundo kugeza agize imyaka 30 y’amavuko.

Gahongayire yakunzwe mu ndirimbo zirimo “Hari impamvu” , “Yelele”, “Wandemye”, “Ninjiye ahera” n’izindi nyinshi. Tariki ya 12 Ukuboza 2016, nibwo Aline yagize isabukuru y’amavuko, ni isabukuru ihuriranye na bimwe mu bikorwa ari gutegurira abana kuri Noheli.

Aline yashimye Mama we wamutoje urukundo

Ni isabukuru kandi ihuriranye n’uruvangitirane rwo kwita kuri muzika ye ashyira hanze amashusho y’indirimbo ze, igahurirana kandi na zimwe mu ngendo aherutse kugirira muri Amerika bigaragaza ko uyu mwaka wamuhiriye.

Aline ni umugore ukunda Imana n’abantu akaba mu buzima busanzwe ari umuhanzi, umunyamideli, umwanditsi w’indirimbo ndetse n’umukinnyi wa filime. Mu bakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse bakunda no kumukurikirana [Followers] ni gacye cyane uzasanga ku rukuta nkoranyambaga atashyizeho amagambo ashima Imana kuva izuba rirashe kugeza rirenze.

Uyu muhanzi akunze kugaragara mu bikorwa byo gutora Nyampinga w’Igihugu

Ni umwe mu bankempano bahora bisekera kenshi usanga avuga ati "Am Blessed’ ’Nahawe umugisha’. . Imyaka 30 y’amavuko afite kuri ubu, atangaza ko yamubereye myiza kubera Nyina wakomeje kumwitaho no kumutoza urukundo kuva akira muto kugeza akuze.

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwa instagram buherekejwe n’ifoto yo mu bwana bwe ari kumwe na Mama we yatatse Nyina umubyara amubwira ko ari Impano isumba byose yiherewe n’Imana anamushimira kuba yaramutwise amaze icyenda yose.

Uyu muhanzikazi umaze gushinga imizi ndetse no kubaka izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yagize ati " Umulisa gikundiro kiza igitego mu urungano....wowe nahawe n’Imana. Seka mubyeyi mwiza...ndamushimiye..
Amezi icyenda munda yawe.....nanyuma y’aho imyaka igeze kuri mirongo itatu.....ukimpangayikira ukinyereka urukundo...Ukinshishikariza gukunda Imana n’abantu.Mama, Ndadukunda urabizi...Imana ikundindire.Ndagukunda birenze.

Nyuma yo kurata ubutwari bw’umubyeyi we, Aline yongeye gushyira indi foto ku rukuta rwa Instagram mu bihe bitandukanye akiri umwana kugeza ubu akuze, maze yandikaho amagambo.

"Imana ihimbazwe yangiriye neza irandinda...Iyo hataza kubaho kurindwa n’Imana, Umubisha aba yaramize bunguri...Iminsi ndangije ndayizi ariko iyo nsigaje kubaho ntayonzi...Ariko ntabwoba kuko nayishinganishije muri we...Iyo nsigaje kubaho nshobozwe kugenda nk’uko Imana ishaka....Kandi nzagira akamaro kuri iy’Isi ndetse nzagire iherezo ryiza...Uwiteka uzandinde kwanduranya uge unshoboza kuba umugisha. Nguhaye byose byanjye kandi ndemeye ukorere muri njye.Warakoze Mama Umulisa Chantal ku kugira nka Mama ni impano nshimira iyaguhanze...Nkubonamo byinshi byiza...Uri ishimwe shima Imana umunsi ku munsi..Imana iguhaze uburambe.Ndagukunda. Buri wese wagize uruhare mu buzima bwanjye.Ndamushimiye Imana imunezeze."

Muri muzika, Aline afite gahunda yo gufasha bamwe mu bana bafite impano mu mushinga yise 120Girls, aho azatoranya abahanga cyane kurusha abandi kugira ngo impano bafite zibyazwe umusaruro mu buryo bubyara inyungu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa