skol
fortebet

Mu magambo y’urukundo, Barack Obama yifurije isabukuru nziza umugore we Michelle Obama [Amafoto]

Yanditswe: Tuesday 18, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Barack Obama yatunguye benshi ubwo yahamyaga urwo akundana umufasha we Michelle Obama wizihije isabukuru y’amavuko ku wa 17 Mutarama 2022. Yanditse mu magambo agira ati: ’Isabukuru nziza, Michelle.’ ’Urukundo rwanjye, Mufasha wanjye , inshuti yanjye magara … Igihe cyose ndihamwe nawe ni umugisha, ndagukunda Miche . Barack Obama wabaye Perezida wa 44 w’igihugu cy’igihanganjye ku isi ari cyo leta zunze ubumwe za Amerika yayoboye imyaka 8, uyu (...)

Sponsored Ad

Uwahoze ari perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Barack Obama yatunguye benshi ubwo yahamyaga urwo akundana umufasha we Michelle Obama wizihije isabukuru y’amavuko ku wa 17 Mutarama 2022.

Yanditse mu magambo agira ati: ’Isabukuru nziza, Michelle.’ ’Urukundo rwanjye, Mufasha wanjye , inshuti yanjye magara … Igihe cyose ndihamwe nawe ni umugisha, ndagukunda Miche .

Barack Obama wabaye Perezida wa 44 w’igihugu cy’igihanganjye ku isi ari cyo leta zunze ubumwe za Amerika yayoboye imyaka 8, uyu mugabo w’umunyabigwi uretse kuba ari umunyapolitiki n’umwanditsi w’ibitabo azwiho cyane kuba ari umwe mu bagabo bakomeye ku isi bakunze kwerekana urukundo bakunda abagore babo ku mugaragaro. Kuri iyi nshuro Barack Obama yakoresheje amagambo meza cyane y’umutoma maze yifuriza umufasha we Michelle Obama isabukuru nziza.

Michelle Obama uri mu byishimo byo kwizihiza imyaka 58 yagiye yifurizwa kugira isabukuru nziza n’abantu benshi babicishije ku mbuga nkoranyambaga biganjemo ibyamamare, bigeze ku mugabo we Barack Obama biba akarusho. Barack Obama akoresheje Instagram ye yashyizeho ifoto nziza ari gusoma ku itama Michelle maze mu magambo y’imitoma agira ati’’Isabukuru nziza Michelle. Rukundo rwanjye, Mwunganizi wanjye, Nshuti magara yanjye’.

Daily Mail yatangaje ko Barack Obama akimara kwifuriza isabukuru nziza Michelle Obama, ifoto yakoresheje yakunzwe n’abantu benshi cyane banaboneyeho kwifuriza Michelle kugira ibihe byiza ku munsi we w’amavuko. Michelle Obama wizihiza isabukuru y’imyaka 58 nawe kandi yashimiye umugabo wamuteye umutoma maze nawe amusubiza akoresheje igishushanyo (Emoji) cy’umutima.

Refe: Dailymail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa