skol
fortebet

Mubicyane wahoze acungira umutekano Bruce Melodie yagaragaye arinze Trey Songz i Dubai

Yanditswe: Thursday 19, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uwitwa Iradukunda Jean Luc wamenyekanye nka Mubicyane, akaba umusore w’ibigango wacungiraga umutekano Bruce Melodie, yagaragaye arinze Trey Songz uherutse gukorera igitaramo i Dubai.

Sponsored Ad

Ni amafoto yagiye hanze agaragaza uyu muhanzi ubwo yari ageze mu Mujyi wa Dubai, aho yari afite igitaramo ku wa 15 Mutarama 2023.

Ni igitaramo Trey Songz yakoreye ahitwa Cove Beach, aho uyu musore w’ibigango amaze igihe akora akazi ko gucunga umutekano.

Iradukunda ni umwe mu basore b’ibigango bahariye ubuzima bwe kurinda abantu by’umwihariko ab’ibyamamare ndetse n’abandi bose bafite impungenge ku mutekano wabo, mu gihe bagiye mu ruhame cyangwa ahandi hantu.

Yamenyekanye cyane mu itsinda ry’abasore b’ibigango rya B-KGL ryacungiye igihe kirekire ibyamamare binyuranye byitabiraga ibitaramo mu Rwanda.

Nubwo yarindaga benshi mu byamamare, Iradukunda yamenyekanye cyane nk’umurinzi wa Bruce Melodie, bakundaga kugendana ahantu hose.

Mu 2021 nibwo Iradukunda yabonye akazi ko kujya gukorera i Dubai aho ari kubarizwa kugeza magingo aya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa