skol
fortebet

Mudandi Frank washyize ahagaragara amashusho y’ indirimbo yise “Ni Miss” ari hafi gukorera indirimbo muri Uganda

Yanditswe: Tuesday 02, May 2017

Sponsored Ad

Umahanzi akaba n’ umunyamakuru Ndayirokoye Francois benshi bazi ku kabyiniriro ka Mudandi Frank yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye yise “Ni Miss”. Ni indirimbo ishyingiye ku musore ubona umukunzi we ko ntawe bahanyijije ubwiza ku Isi, akamugereranya na Nyampinga we.
Mudandi yabwiye Ikinyamakuru Umuryango ko yizeye ko amashusho y’ iyo ndirimbo azamufasha guteza imbere umuziki we kuko yayahaye umwanya uhagije.
Ati “Nkurikije ukuntu ayo mashusho nayahaye umwanya uhagije mpamya (...)

Sponsored Ad

Umahanzi akaba n’ umunyamakuru Ndayirokoye Francois benshi bazi ku kabyiniriro ka Mudandi Frank yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye yise “Ni Miss”. Ni indirimbo ishyingiye ku musore ubona umukunzi we ko ntawe bahanyijije ubwiza ku Isi, akamugereranya na Nyampinga we.

Mudandi yabwiye Ikinyamakuru Umuryango ko yizeye ko amashusho y’ iyo ndirimbo azamufasha guteza imbere umuziki we kuko yayahaye umwanya uhagije.

Ati “Nkurikije ukuntu ayo mashusho nayahaye umwanya uhagije mpamya ntashidikanya ko hari urwego azanzamuraho mu muziki wanjye”.

Umuhanzi Mudandi Frank ubusanzwe witwa Ndayirokoye Francois avuga ko yamenye ubwenge afite akabyiniriro ka Mudandi yakura akagakomeza kuko agakunda.

Ubwo umuhanzi Ykee Benda waririmbye “Muna Kampala” aheruka mu Rwanda arikumwe na producer Nassin, Mudandi avuga ko yaganiriye na Nassin akamwemerera ko bazakomeza kuvugana akazajya gukorera indirimbo muri Uganda. Uyu muhanzi ntabwo yatangaje itariki azagira muri Uganda gukora iyo ndirimbo ariko yavuze ko iri vuba.

Gusa ngo mbere yo kujya gukorera indirimbo muri Uganda ngo azabanza akorere indirimbo kwa Producer Junior cyangwa producer Paster P.

Yahaye impano abakunda umuziki we y’indirimbo zisobanuye

Mu rwego rwo kurushaho gushimisha abafana be, Mudandi Frank yahaye abafana be indirimbo yitwa “ Always and forever” ya Shania Twain na “Let me love you” ya Ne-yo zisobanuye mu Kinyarwanda.

Gusobanura indirimbo, nabyo yavuze ko ari ibintu akunda ngo kuko hariho abakunda indirimbo zo mu mahanga ariko batumva icyo zisobanura.

Ati “Izo ndirimbo nazo nazisohoye mu rwego rwo kurushaho gushimisha abantu kandi iyo umuntu atumva icyo indirimbo ivuze nyuma akakimenya biramushimisha cyane”.

Guhuza ubuhanzi bwe no gusobanura indirimbo avuga ko byose ari mu rwego rwo kugira ngo arusheho gushimisha abantu mu buryo bunyuranye.

Intego ye mu muziki, ashimangira ko ari ukugeza umuziki we kure hashoboka aharanira ko muzika nyarwanda irushaho kumenyakana ku Isi hose.

Abakunda umuziki we kandi abizeza ko ibihangano bihari ko atazigera abatenguha habe na rimwe. Asaba kandi abahanzi bagenze be kurushaho gushyigikirana mu rwego rwo kugira ngo bafatane urunana muziki Nyarwanda igere kure.

Imvano y’ubuhanzi bwe

Mudandi Frank yavuze ko akiri muto yakundaga kuririmba akajya mu makorali y’abana ngo gusa amaze gukura buhoro yagiye muri korali y’abakuze aho yasengeraga.

Ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa kane ahitwa I Karengera ku Kibuye mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko ari bwo yatangiye kwandika indirimbo ze.

Mu muryango we ngo nta muhanzi wigeze abamo biri no mu byatumye ahanini bamwe mu muryango batarishimiraga ko yaba umuhanzi.

Ariko ngo n’ubwo bamwe mu bo muryango we batabishakaga, yavuze ko kuko ari impano Imana yamuhaye yakomeje kubikunda ngo kuko ntawe usiga ikimurimo.

Mudandi umwuga we w’ ubunyamakuru awufatanya no kuririmba ndetse no gusobanura mu Kinyarwanda indirimbo ziririmbye mu ndimi z’ amahanga. Magingo aya amaze gusobanura iyitwa “ Always and forever” ya Shania Twain na “Let me love you” ya Ne-yo. Ngo buri uko azajya ashyira indirimbo ahagaragara azajya ashyiraha agaragara n’ izisobanuye.

Reba amashusho ya "Ni Miss" ya Frank Mudandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa