skol
fortebet

Mukangwije Rosine witabiriye Miss Rwanda aritegura kwibaruka imfura

Yanditswe: Monday 23, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uwitwa Mukangwije Rosine, akaba ari umwe mu bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2020 aritegura kwibaruka imfura ye.

Sponsored Ad

Ni nyuma yuko abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mukangwije Rosine yashyize hanze ifoto igaragaza ko akuriwe ndetse mu minsi ya vuba azibaruka imfura ye.

Mu mpera za 2021, nibwo Mukangwije Rosine wegukanye ikamba rya Miss Elegancy 2018 yambitswe impeta y’urukundo n’umuhungu witwa Chris bamaze igihe kinini bari mu rukundo. Nyuma baje no gusezerana imbere y’amategeko.

Icyo gihe Mukangwije yavuze ko we n’umukunzi we bamaze igihe kinini bakundana ndetse uru akaba ari urundi rugendo batangiye rushobora kubageza ku mushinga wo kubaka urugo.

Yirinze kugira byinshi amuvugaho avuga ko ari ubuzima bwabo bwite.

Bivugwa ko uyu Chris wambitse impeta uyu mukobwa asanzwe ari umushabitsi ucururiza mu Mujyi wa Kigali.

Mukangwije w’imyaka 21 yambitswe ikamba rya Miss Elegancy Rwanda muri Nzeri 2018. Yaryambuwe tariki 21 Kamena 2019 ashinjwa n’abayobozi b’irushanwa imyitwarire idahwitse bakubiye mu birego bisaga 13 bamushinjaga. Icyakora icyo gihe yanze kuritanga.

Uyu mukobwa kandi yitabiriye Miss Rwanda 2020, ariko ntiyabasha kwegukana ikamba na rimwe.

Mu 2019 Mukangwije Rosine yari yahishuye ko ari mu rukundo n’umunyezamu w’Ikipe wa AS Kigali Ntwali Fiacre, ariko iby’urukundo rwabo ntawe uzi uko byarangiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa