skol
fortebet

Mukansanga Salima yashyizwe mu bagore 3 bagiye gusifura mu gikombe cy’Isi mu mateka yacyo

Yanditswe: Thursday 19, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu mateka y’igikombe cy’Isi komite y’abasifuzi ya FIFA yashyizeho abasifuzi batatu b’abagore bazasifura mu gikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu mpera z’uyu mwaka

Sponsored Ad

Uyu munsi tariki ya 19 Gicurasi nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, ryatangaje abasifuzi 36 bo mukibuga hagati bazasifura imikino y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar kuva mu Gushyingo uyu mwaka. Muri aba basifuzi hagaragaramo abasifuzi 3 b’abagore barimo umunyarwanda Mukansanga Salima ugiye kongera kwandika amateka.

Kuva iyi mikino y’igikombe cy’isi yatangira gukinwa kuva mu 1930, ni ubwa mbere iyi mikino igiye kuzagaragaramo abasifuzi b’abagore. Mukansanga Salima yemerewe gusifura iyi mikino nyuma y’andi mateka aheruka gukora mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo yabaga umugore wa mbere usifuye imikino y’igikombe cya Afurika.


Nyuma yo gusifura igikombe cya Afurika, Mukansanga agiye gusifura n’imikino y’igikombe cy’Isi

Si mukansanga gusa ugiye gukora amateka yo gusifura igikombe cy’Isi, kuko yatoranyijwe arikumwe na Stephanie Frappart ukomoka mu bufaransa. Frappart na we uyu mwaka yakoze amateka atandukanye harimo gusifura mu mikino ya UEFA Champions League y’abagabo, amajonjora iyi imikino y’igikombe cy’Isi, ndetse muri uku kwezi anasifura umukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu cy’Ubufaransa. Yoshimi Yamashita ni umusifuzi w’umugore na we ukomoka mu Buyapani, akaba nawe yemerewe kuzasifura imikino y’igikombe cy’isi ntagisibya.

Stephanie Frappart na we azaba yitabiriye imikino y’igikombe cy’isi bwa mbere

“ uyu mwaka intego tuyigezeho byadusabye imyaka myinshi kugirango igikombe cy’isi kizabonekemo abasifuzi b’abagore. Twagiye dukoresha aba basifuzi mu mikino y’abana bakiri bato, gusa kuri ubu bibaye ngombwa ko bazano mu irushanwa rikuru nyuma yahoo tubonye ko abasifuzi b’abagore bari ku rwego dushaka.” Pierluigi Collina ukuriye akanama k’abasifuzi muri FIFA aganira n’itangazamakuru.

Igikombe cy’isi kigiye kuba ku nshuro ya 22 kikazabera muri Qatar uyu mwaka, kuva tariki 21 Ugushyingo kugera tariki 18 Ukuboza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa