skol
fortebet

Munyana wahoze ari umugore w’umuhanzi AY yaciye amarenga ko ari mu rukundo n’umusore yamusimbuje

Yanditswe: Monday 21, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Remy Munyana wahoze ari umugore wa w’umuhanzi AY ariko bakaza gutandukana, yaciye amarenga ko yaba afite undi musore bari mu rukundo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asigaye atuye.

Sponsored Ad

Mu mpera z’icyumweru gishize, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Munyana yatangaje ko aribwo bwa mbere agiye kurebana n’urukundo rwe umukino wa NBA.

Ni umukino Dallas Mavericks yatsinzemo Denvers Nuggets. Munyana yasangije abamukurikira kuri Instagram amafoto abiri y’umusore bari kumwe kuri uyu mukino ndetse aca amarenga ko yaba yarigaruriye umutima we.

Yanditse ati "“Singombwa kuvuga byinshi” nyuma ashyiraho hashtag y’ijambo #Love [urukundo]

Ni amafoto yakiranywe yombi n’inshuti ze zamugaragarije ko zishimiye kuba yongeye kujya mu rukundo, ku rundi ruhande hakaba abamukurikira bamubajije ibye na AY.

Mu 2019 nibwo byatangiye kuvugwa ko Munyana na AY batakibana, gusa icyo gihe umugabo yagiye mu itangazamakuru arabihakana.

Icyakora abazi neza iby’urukundo rwabo, bahamya ko bamaze gutandukana gusa ko bafatanya kurera umwana babyaranye.

AY ari mu bahanzi bubashywe muri Tanzania, yarushinze na Munyana mu 2017.

Ibirori byo gusaba no gukwa byabereye mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera. Ubukwe bwabo bwabereye ku mucanga w’inyanja y’u Buhinde mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa