skol
fortebet

Muri wowe ni ho roho yanjye ibonera umutuzo.”! Prince Kid atomora Miss Elsa wamuhinduriye Ubuzima

Yanditswe: Thursday 07, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’iminsi micye Ishimwe Dieudonné wamamaye ku izina rya Prince Kid ahaye isezerano ryo kubana akaramata umukunzi we banyuranye mu bihe bikomeye Miss Elsa Iradukunda, yahishye ikintu gikomeye uyu mugore we yahinduye mu buzima bwe.

Sponsored Ad

Yifashishije urukuta rwe rwa X (rwahoze ari Twitter) Prince Kid , yanditse ubutumwa bushimira Miss Elsa wamukuye mu bwigunge ndetse amufasha kugera ku byo yabonaga nk’ibidashoboka.

Aho yagize ati” “Mbere ye, roho yanjye yari yigunze. Muri Iradukunda Elsa nabonye roho iva inda imwe n’iyanjye, Imana ihabwe icyubahiro, atari yo nta na kimwe cyari gushoboka!.”

“Mukunzi wanjye umeze nk’imboni z’amaso yanjye, nzagukunda kandi nguteteshe ibihe byose. muri wowe ni ho roho yanjye ibonera umutuzo.”

Aya magambo yari aherekejwe n’amashusho y’ubukwe bwa Iradukunda na Ishimwe yatunganyijwe na Director Gad yumvikanamo indirimbo abageni baririmba zirimo " Ni Njye Nawe" ya Yvan Buravan ndetse na "No One Like You" ya P Square.

Prince Kid yashyingiranwe na Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2017, mu birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda.

Prince Kid yari yagaragiwe na Mushyoma Joseph wamamaye nka Boubou mu gihe Rev. Pst Alain Numa ari we wabafashije guhamya isezerano ryabo imbere y’Imana muri Shiloh Prayer Mountain Church.

Ibi birori byavugishije benshi byari bitegerezanyijwe amatsiko dore ko inkuru y’urukundo rwa Iradukunda na Ishimwe iri mu zagarutsweho cyane mu 2022 mu bitangazamakuru bitandukanye.

Iradukunda Elsa yamamaye cyane ubwo yegukanaga ikamba rya Miss Rwanda mu 2017 maze mu 2022 yongera kuzamura amarangamutima ya benshi ubwo yagaragazaga kurwanira ishyaka Ishimwe Dieudonné [Prince Kid] wari watawe muri yombi.
Icyo gihe Prince Kid yafashwe akurikiranweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina byakekwaga ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda yari amaze igihe ategura.

Nyuma yo kubona ibibaye ku mukunzi we, Iradukunda Elsa, yihaye intego zo gukusanya inyandiko zizifashishwa nk’ibimenyetso byo gushinjura uyu musore bakundanaga.

Yanyuze kuri bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu myaka itandukanye bamusinyira impapuro z’uko ibyo byaha Prince Kid atigeze abibakorera, yewe ashaka na noteri aramusinyira.

Ni igikorwa cyafashwe nko kubangamira iperereza bituma na we atabwa muri yombi gusa yaje kurekurwa nyuma y’ibyumweru hafi bitatu.

Ibikorwa Iradukunda yakoze byarushijeho kugaragaza urukundo akunda Prince Kid, benshi batangira gutega iminsi Prince Kid bashaka kureba niba koko azitura uyu mukobwa urukundo yamweretse.

Hari amakuru avuga ko aho Prince Kid yari afungiye by’agateganyo abantu bamugeragaho bamubwiraga ibibazo Iradukunda Elsa ari gucamo kubera uko kumurwanira ishyaka.

Ibi byakoze ku mutima w’uyu musore ndetse bivugwa ko mu minsi ya nyuma ari muri gereza, yari yarafashe icyemezo cy’uko narekurwa azahita akora ibishoboka byose akarushinga na Iradukunda Elsa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa