skol
fortebet

Mushiki wa Shakib yihanije umugore ukomeje kwivanga mu mubano wa musaza we na Zari

Yanditswe: Wednesday 18, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Shakira akaba mushiki wa Shakib Lutaaya umaze igihe mu rukundo na Zari yihanije umugore witwa Mimi uvuga ko yasezeraye na Shakib akanashinja Zari kumutwara umugabo amubwira ko akwiye guha musaza we amahoro ko umukunzi bari kumwe ubu ari ku rundi rwego.

Sponsored Ad

Nyuma y’inkuru zashyushye mu itangazamakuru z’urukundo rwa Zari na Shakib, ni bwo Mimi bashakanye na we yatoboye akavuga.

Mu Kuboza 2022 ni bwo uyu mugore usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahishuye ko Shakib nubwo akundana na Zari ariko ari umugabo we basezeranye imbere y’amategeko ndetse ashyira hanze n’impapuro zibigaragaza.

Shakira, mushiki wa Shakib yasabye uyu mugore kureka kubuza amahoro musaza we ndetse ko niba ari gatanya ashaka ayimuhaye mu mwanya we.

Ati "niba usaba gatanya Shakib, nayiguhaye mu mwanya we. Ukomeje kwivanga mu mahoro ye."

Yakomeje avuga ko nta kintu na kimwe yigeze amarira musaza we bityo ko akwiye kumureka.

Ati "nta kintu wamumariye mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Nta nzu ya we cyangwa ubutaka yatwaye, ntabwo yigeze akubabaza mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Mureke wenyine wigumya kumwikururaho."

Shakira kandi yavuze ko akwiye kumenya ko uwamutwaye ari Zari kandi ari ku rundi rwego.

Ati "niba wararakajwe n’uko ubu ari kumwe na Zari, Zari ari ku rundi rwego. Ni izina rinini, byihorere rwose."

Zari na Shakib urukundo rwa bo rugenda rufata intera umunsi ku munsi kugeza aho Shakib yavuye kumwerekana mu muryango we ndetse bakamwishimira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa