skol
fortebet

Mutoni Oliver ubana mu cyumba kimwe na Mwiseneza Josiane yatangaje impano afite abantu batazi

Yanditswe: Wednesday 23, Jan 2019

Sponsored Ad

Mutoni Oliver ubana mu cyumba kimwe na Mwiseneza Josiane mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019 yatangaje ko uyu mukobwa ukunzwe na benshi muri iri rushanwa afite impano yo kwigisha ijambo ry’Imana ndetse inshuro nyinshi iyo bagiye kuryama amubwiriza.
Mutoni Oliver (Nimero 20) witabiriye iri rushanwa ahagarariye Intara y’Amajyepfo,yabwiye Radio TV10 ko Mwiseneza babana mu cyumba kimwe muri Hoteli,afite impano yo kwigisha ijambo ry’Imana ndetse ngo mbere y’uko baryama abanza kumwigisha.
Yagize ati (...)

Yagize ati “Akunda kunyigisha ijambo ry’Imana ampumuriza nyine ambwira ko ibintu byose bishoboka. Ansomera icyanditswe akagisobanura, nanjye nkumva binkoze ku mutima."

Mutoni Oliver nawe uri mu bakobwa bari gutorwa cyane kuri SMS,yavuze ko we n’abagenzi be babanye neza ndetse umubano wabo ari kimwe mu bintu azakumbura ubwo aya marushanwa araba ageze ku musozo.

Mwiseneza Josiane wambara nimero 30 niwe ukunzwe kurusha abandi muri iri rushanwa cyane ko mu minsi 3 ishize ariwe wahize abandi mu gutorwa na benshi kuri SMS.

Mu bakobwa 20 binjiye mu mwiherero hamaze gusezererwa batatu ndetse uyu munsi ndetse no ku munsi w’ejo hazasezererwa abandi 2 kugira ngo kuri Finale hagere abakobwa 15 gusa.

Mutoni Oliver yatangaje ko Mwiseneza azi kwigisha ijambo ry’Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa