skol
fortebet

Muyoboke Alex yibukije abahanzi n’urubyiruko ko ari inshingano zabo zo kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe: Tuesday 11, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Muyoboke Alex uzwi cyane mu myidagaduro kubera ko yagiye aba umujyanama w’abahanzi batandukanye yibukije abahanzi bose ndetse n’urubyiruko ko ari inshingano zabo mu kurwanya abagerageza kugoreka no gupfobya amateka y’ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Sponsored Ad

Aha Muyoboke avuga ko amateka agaragaza ko benshi mu bakoze Jenoside bari
urubyiruko. Ariko kandi benshi mu bahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi bari urubyiruko mu ngabo zari iza RPA.

Muyoboke ati “Urubyiruko, ni mwebwe, ni twebwe, ni twe nk’abanyarwanda uruhare rwo kugira ngo tubasubize, ibyo bavuga babivuga bari hanze ntabwo bari mu gihugu, twebwe turi mu gihugu, rero rubyiruko rwiza, rubyiruko mbaraga z’igihugu, ntihazagire uzaceceka, nabona umuntu uri kubeshya nicyo nabisabira njyewe."

Muyoboke avuga ko mu rugendo rwo kugaragaza ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, umusanzu w’umuhanzi nawo ukenewe cyane ko ijwi rye rigera kure. Agaragaza ko ibihangano by’umuhanzi bigera kure, bityo ko byafasha benshi mu batuye Isi.

Ati "Umusanzu w’umuhanzi ni ugutanga ubutumwa, ni uguhanga ibihangano byiza,
ibihangano bihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bihumuriza igihugu. Ya ndirimbo ushobora kumva ukumva y’uko ari ihumure nawe watanze nk’umuhanzi, kuko burya igihangano ni ikintu kigera kure cyane."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa