Muyoboke muri Politiki nyuma yo gushwana na Charly&Nina

Imyidagaduro   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 26 February 2018 Yasuwe: 2148

Alexis Muyoboke, umugabo wihebeye umuziki kuva kera akiri muri Kaminuza kugeza n’ubu yabifatikanyije no kurebera inyungu z’abahanzi batandukanye. Atandukanye na Charly&Nina hashize igihe atangaje ko abaye atagikora n’abakobwa yayoboka Politiki.

Ibi yabitangaje umwaka ushize ubwo yavugaga ko atandukanye na Charly&Nina ashobora kuzajya muri politiki aramutse atagikorana nabo.Aganira na The New Times yabajijwe uko azabyitwaramo igihe yaba atandukanye n’itsinda rya Charly na Nina.

Yasubije ati "nkunda cyane umuziki na Politiki ku buryo numva ko nzajya muri Politiki umuinsi umwe. Nakunze umuziki kuva niga muri Kaminuza, aho niteguriraga ibitaramo by’umuziki jyewe ubwanjye. Icyo gihe nigaga ibijyanye n’ubumenyi bwa politiki, ubwo rero numva nahindura icyerekezo, amasezerano yanjye na Charly na nina aramutse arangiye".

Muyoboke watunguwe bikomeye cyane no gusezerwa n’itsinda rya Charly na Nina yabaye umujyanama w’abahanzi batandukanye barimo Tom Close, Dream Boyz, Urban Boyz, Social Mula, Kid gaju n’abandi.

Muyoboke yatandukanye n’itsinda rya Charly&Nina

Charly&Nina banditse itangazo basobanura ko nta mikoranira bagifitanye na Muyoboke ndetse na kompanyi ya Decent Entertainment,rigira riti “Turi kwita ku muziki wacu, tugiye gutangiza ikigo kizajya cyita kuri gahunda zacu hamwe no kwamamaza umuziki wacu. Niyo mpamvu twahisemo guhagarika imikoranire na Decent Entertainment nk’iducungira inyungu. Ntabwo baduhagarariye ndetse ntibemerewe kutuvuganira mu bijyanye n’akazi guhera kuri uyu wa 20 Gashyantare 2018.”

Muyoboke atandukanye n’aba bakobwa abasigiye imishinga ikomeye bashyize hanze n’indi biteguraga gushyira hanze.Bakoze indirimbo nyinshi zegukanye ibihembo bikomeye izindi zirakundwa ku rwego rwo hejuru.

Bakoze indirimbo nk’indoro bafatanyije n’umurundi Big Farious n’izindi, zirino izagiye zitwara ibihembo nka Owoma bakoranye Jeo Stady yahembwe muri Uganda Entertainment Awards umwaka ushize.Banakoze ibitaramo byahagurukije benshi birimo ibyo bakoreye ku mugabane w’u Burayi, ndetse n’icyo kumurika Album yabo ya mbere bakoreye i Kigali.

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Sheebah Karungi yafashe umwanzuro ukomeye nyuma yuko yiswe indaya

Sheebah Karungi yavuze ko agiye guhindura imyambarire ye kubera uburyo...
20 October 2018 Yasuwe: 1777 0

Rudeboy yagize icyo avuga ku mubano we n’umuvandimwe we Mr P baririmbanaga...

Yavuze ko kuri ubu basabana bisanzwe.
20 October 2018 Yasuwe: 961 0

Reba ubwiza n’uburanga bw’umukobwa uri mu rukundo na Kimenyi umunyezamu wa...

Umunyezamu wa APR FC,watowe nk’umunyezamu wahize abandi muri shampiyona ya...
20 October 2018 Yasuwe: 4022 0

Miss Umutoniwase Anastasie yiyambitse Bikini muri Miss Earth...

Miss Umutoniwase Anastasie yiyambitse umwambaro wa Bikini mu marushanwa ya...
20 October 2018 Yasuwe: 1799 0

Ifoto ya Marina yambaye Ipantalo igaragaza umubyimba n’imiterere by’igitsina...

Ifoto ya Marina ari kumwe na Badrama ndetse na Queencha bose babarizwa muri...
19 October 2018 Yasuwe: 8694 0

Kibonke wasezeranye n’umukunzi we atwite inda nkuru yagize icyo...

Kobonke yemeye ko yasezeranye n’umugore we utwite inda nkuru ndetse avuga ko...
19 October 2018 Yasuwe: 5457 0