skol
fortebet

Muyoboke yogeye gusaba ikintu gikomeye Itsinda rya Charly na Nina riri mumarembera.

Yanditswe: Thursday 13, May 2021

Sponsored Ad

Muyoboke wamaze imyaka 4 ari umujyanama akaba n’umwe mubagize uruhare runini mu kuzamura umuziki w’tsinda rya Charly na Nina ryamaze gutandukana ku mugaragaro, yongeye gusaba aba bakobwa kongera gutekereza ku cyemezo bafashe byaba ngombwa bakongera kumwegera akabafasha.

Sponsored Ad

Ni ubutumwa yanyujije ku urukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ko gutandukana kwabo ari igihombo gikomeye ku mpande zose z’umuziki nyarwanda.

Yatangiye agira ati" Ati “Maze gusoma itandukana ryabo, nibajije byinshi ku hazaza habo ndetse n’abakunzi babo n’umuziki nyarwanda muri rusange.”

Yibukije aba bakobwa imvune bahuye nazo kuva batangiye gukorana, akomoza ku mateka bandikanye nyuma y’imyaka itatu bamaranye abagira inama. Yabibukije igitaramo cy’amateka bakoranye ubwo bamurikaga album yabo ya mbere ‘Imbaraga’.

Mu kugira inama aba bakobwa, Muyoboke yabasabye kwicara bagacoca ibibazo byabo, bakiyunga ndetse abizeza ubufasha mu gihe baba bamweretse ko babukeneye.

Ati “Inama mbona iruta izindi, mwongere mwicare muganire nkuko byahozeho. Murebe ikibatandukanya mukigendere kure, hanyuma nkuko mwanshatse ngo dukorane n’ubu turahari [Decent Entertainment].”


Muyoboke yabwiye Charly na Nina ko abandikiye iyi baruwa mu rwego rwo kwirinda ko ibyiza bakoranye mu myaka ine yose byapfa ubusa, yongeraho ko buri Munyarwanda wese yakwishimira ko iri tsinda rigaruka.

Ibi Muyoboke abitangaje nyuma y’iminsi itatu gusa hamenyekanye amakuru y’uko umubano w’aba bahanzikazi wajemo agatotsi katumye itsinda ryabo kugeza ubu ryarasenyutse.

Ibitekerezo

  • kuramba kw’amatsinda biba bigoye,kubera ko ba barabijemo nta gahunda ihamye bafite.gutandukana kwa bariya bakobwa nanjye byarambabaje pe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa