skol
fortebet

Mwiseneza Josiane ari gutegura isiganwa ry’amagare rizahuriramo abana b’abakobwa

Yanditswe: Tuesday 05, Feb 2019

Sponsored Ad

Mwiseneza Josiane wakunzwe mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 bikamuhesha ikamba rya Miss Popularity yatangaje ko ari gutegura isiganwa ry’amagare rizamufasha gutambutsa ubutumwa bujyanye n’imishinga ye.

Sponsored Ad

Mwiseneza Josiane yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com dukesha iyi nkuru ko ari gutegura isiganwa ry’amagare afatanyije n’itsinda ry’Urubyiruko ruharanira impinduka, iryo siganwa rizaba rigenewe abana b’abakobwa.

Yagize ati "Turi gutegura isiganwa ry’amagare ku bana b’abakobwa gusa n’abahungu baratumiwe kugira ngo tuzaganire.Nyuma y’aho hazaba umukino w’umupira w’amaguru.Urubyiruko turarwifuza ndetse n’abantu b’ingeri zose kugira ngo tube twaganira ku mushinga wanjye,tumenye imirire mibi mu bana iterwa n’iki,nyuma dufatire hamwe ingamba."

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizaba muri uku kwezi kwa Gashyantare 2019 ndetse Mwiseneza yavuze ko azaryifashisha mu gukora ubukangurambaga mu kurwanya imirire mibi mu bana n’uburyo bwo kuyirwanya hakoresheje ubushobozi budahambaye.

Mwiseneza Josiane yamaganye ibyagiye bivugwa ko yanze akazi yemerewe na KNC nyiri TV1 ahubwo ashimangira ko mu minsi micye ari bwo abakunzi be bazasobanukirwa neza ibijyanye n’aka kazi yemerewe ko azajya gukora kuri iyo televiziyo.


Mwiseneza ari kumwe n’itsinda riri kumufasha gutegura isiganwa ry’amagare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa