Mwiseneza Josiane ashobora kwerekeza mu Buholandi kumurika imideli

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 4 February 2019 Yasuwe: 6145

Mwiseneza Josiane watowe nka Miss Popularity mu irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda 2019 ashobora kwerekeza mu gihugu cy’Ubuholandi,kumurika imideli itandukanye abifashijwemo na Mimi Mirage usanzwe ari umunyamideli mpuzamahanga w’umunya Rwanda.

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza,uyu munyamideli Mimi Mirage wemereye Mwiseneza Josiane imodoka agitangira kwitabira irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda 2019,arifuza kumwuriza rutemikirere akamujyana mu gihugu cy’Ubuholandi kuhakorera akazi ko kumurika imideli itandukanye.

Mimi Mirage ntiyahwemye kugaragaza ko yakozwe ku mutima no kwitinyuka kwa Mwiseneza waturutse I Karongi akaza guhatana n’abakobwa biganjemo abanya Kigali muri Miss Rwanda 2019,byatumye amufasha ku byerekeye imyambarire n’ibindi bitandukanye.

Biteganyijwe ko mu mpera z’uku kwezi kwa Gashyantare aribwo Mwiseneza Josiane ashobora kurira indege imwerekeza I Burayi,kugira ngo yitabire iki gikorwa cyo kumurika imideli itandukanye mu Buholandi.

Umunyarwandakazi Mimi Mirage wamenyekanye ubwo yagaragaraga mu mashusho y’indirimbo ya Beyonce,yabonyemo Mwiseneza Josiane ubushobozi bwo kugera kure ndetse n’umurava ukomeye,ariyo mpamvu yamwamamaje mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ndetse yiyemeza kumuha imodoka ngo atandukane burundu no kugenda n’amaguru.

Uretse Mimi Mirage,hari abandi bantu bo muri Diaspora batuye muri Canada ndetse no mu Bubiligi bifuza guhura na Mwiseneza Josiane bakamushyikiriza inkunga bamuteganyirije yo kumufasha mu mushinga yiyemeje wo kurwanya igwingira ry’abana bo mu cyaro.



Mimi Mirage agiye kujyana mu Buholandi Mwiseneza Josiane

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Claire

    Ariko Ibyo byo kuvuga Mwiseneza azaza mubuholandi kumurika imideli ntago aribyo nagato
    Ntago yatumiwe

    2 months ago
  • chat_bubble gakuba

    Mimi uli umwana mwiza kandi nuyu mwana wu mukobwa ntazagutenguha kuko ali yizeye nanjye ndamwizeye,nubwo tutaziranye, aliko namukurikiye umunsi ku munsi mbana, ko adasanzwe *

    3 months ago

Inzindi nkuru

Ellen ufite ikiganiro gikunzwe na benshi ku isi azerekana (Live) umuhango...

Ellen DeGeneres uherutse gusura u Rwanda aho yagiye kubaka ikigo kigamije...
25 May 2019 Yasuwe: 637 0

Umunyarwandakazi Neza yazanye mu Rwanda na wa Muhanzi ukomeye wo muri...

Umunyarwandakazi Neza kuri ubu uri mu rukundo n’umuhanzi Skales ukomoka muri...
25 May 2019 Yasuwe: 2962 0

Umusore ukundana na Mwiseneza Josiane yamenyekanye[AMAFOTO]

Urukundo rugeze hagati y’umusore wiga muri Ines Ruhengeli na Miss...
24 May 2019 Yasuwe: 9966 0

Junior Multisystem yarahiye ko atazareka gukora indirimbo nubwo yaciwe...

Umuhanga mu gutunganya indirimbo z’abahanzi mu buryo bw’amajwi Junior...
24 May 2019 Yasuwe: 4785 0

RIB yataye muri yombi umusore uherutse gusebya umunyamakuru Phil Peter ko...

Mu minsi ishize umusore yibasiye umunyamakuru Phil Peter amushinja kutagira...
24 May 2019 Yasuwe: 4521 0

Utuntu dutangaje twabaye kuri Knowless agitangira umuziki tumusetsa iyo...

Mu tuntu twajyaga tumubaho, Knowless yavuze ko agitangira umuziki yagiraga...
24 May 2019 Yasuwe: 2254 0