skol
fortebet

Mwiseneza Josiane na bagenzi be bitabiriye siporo rusange bambaye imipira ya Arsenal [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 20, Jan 2019

Sponsored Ad

Abakobwa bahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda babyukiye muri siporo rusange bambaye imipira y’ikipe ya Arsenal ifitanye ubufatanye n’u Rwanda bwo kwamamaza ubukerarugendo.

Sponsored Ad

Mu myenda ya Visit Rwanda,aba bakobwa batunguye abitabiriye iyi siporo yabaye kuri iki cyumweru Taliki ya 20 Mutarama 2019, baberewe cyane bituma benshi babakomera amashyi y’urufaya.

Kuri iki Cyumweru, aba bakobwa 20 bakoze siporo bafatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Nyamata by’umwihariko abatuye mu nkengero za hoteli bacumbitsemo. Iyi siporo rusange kandi yitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, abahagarariye ingabo na polisi n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Uretse iyi Siporo rusange ,muri Miss Rwanda habyutse habarwa amajwi yo kuri SMS yongeye kugaragaza ko abanyarwanda benshi bashyigikiye Mwiseneza Josiane kuko ari kurusha bikomeye bagenzi be muri iri tora ryatangiye ku i saa mbili z’ijoro ryakeye.

Mwiseneza Josiane ari imbere y’abo bahatanye, yatowe inshuro zirenga 23,085 mu gihe Bayera Nisha Keza umugwa mu ntege afite amajwi 9,187 naho uwa gatatu, Gaju Anita akagira amajwi 3,463.








Ibitekerezo

  • Ariko mwagiye muvuga igikorwa abakobwa baharanira kuba Miss Rwanda 2019 mutarinze gutangira muvuga Mwiseneza niwe c bagenderaho ? cyeretse niba yarabishyuye ngo mumwamamaze ?

    impamvu bahera kuri Mwiseneza nuko ariwe ubayoboye abarusha amajwi no gushyigikirwa burya umuntu nakurusha jya ubimwubahira umurinde ushyigire abamushyigikiye mugire indanga gaciro zimwe aho kumurwanya ngiri ibanga abanda baturusha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa