skol
fortebet

Na satani izamwihakana!Shaddyboo yanenze uwamushushanyije mu isura itangaje

Yanditswe: Saturday 22, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamideli Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo yanenze uwamushuhayije akamuha isura isekeje kandi itangaje.

Sponsored Ad

Hamaze iminsi hacicikana ibishushanyo bya bamwe mu byamamare nyarwanda, nka Anita Pendo na Kasuku Media Jay Squeezer.

Ni ibishushanyo bitangaje kuko uwashushanyije ibi byamamare, yabihaye amasura atangaje.

Kuri uyu wa Kane, Shadia Mbabazi wamamaye nka Shaddyboo na we yagaragaje ifoto y’uwamushushanyije, gusa anenga uburyo yamugaragaje.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye buherekejwe n’amafoto abiri yafatanyije agizwe n’iye bwite ndetse n’icyo gishushanyo, Shaddyboo yagaye uwo muntu wamushushanyije.

Yagize ati “Uyu muntu wakoze ibi na satani izamwihakana.”

Bamwe mu batanzeho ibitekerezo, bagiye bashyiramo urwenya, aho nk’uwitwa Gisa w’i Rwanda yagize ati “Simbona Iyo yashushanyije irusha Ubwiza Original.”

Uwitwa Ntamikino na we ati “Cyakoza afite impano ahubwo uwaba afite contact z’iwe amundangire nteze impano ye imbere.”

Shaddyboo ni umwe mu banyamideli bakurikirwa na benshi hano mu Rwanda kubera amafoto n’amashusho akunze gusangiza abamukurikira ku
mbugankoranyambagaakoresha.

Ibitekerezo

  • Mwagiye mwubaha aba bashiki bacu ko nabo ataribo ari amaco yinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa