skol
fortebet

Nageze kuri byinshi kubera mwe!Bruce Melody yashimiye abamufashije kugera aho ageze uyu munsi

Yanditswe: Tuesday 18, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Melodie yashimiye cyane abakunzi be, inshuti ndetse n’umuryango bamufashije mu rugendo rw’umuziki we wamufashije kugera aho ageze uyu munsi kandi yishimira.

Sponsored Ad

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha Bruce Melodie yasangije abamukurikirana amafoto arenzaho amagambo ashimira abafana, inshuti n’umuryango anababwira ko abakunda cyane kandi abifuriza kugira icyumweru cy’umugisha.

Ati “Nageze kuri byinshi muri uru ruganda kubera mwebwe abafana,inshuti n’umuryango wanjye. Mwarakoze kubw’urukundo rudahagarara mwankunze ndabakunda cyane kandi mugire icyumweru cy’umugisha”

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bafite igikundiro kiri hejuru haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo kubera umurava n’umuhate ndetse n’urukundo agaragaza mubyo akora bituma yishimirwa na benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa