skol
fortebet

Ndagukunda cyane! Clement yatomagije umugore we Knowless ku isabukuru ye y’amavuko

Yanditswe: Saturday 01, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Producer Ishimwe Clement akaba umugabo w’umuhanzikazi Butera Kowless yabimburiye abandi mu kwifuriza isabukuru nziza umufasha we mu magambo yuje ubwuzu ndetse amwibutsa ko urwo amukunda ari ntagereranwa.

Sponsored Ad

Producer Ishimwe Clement yabimburiye abandi mu kwifuriza isabukuru nziza umuhanzikazi Butera Knowless usanzwe ari umufasha we.

Mu butumwa yatambukije kuri Instagram @clementishimwe yasabye abantu kumufasha kwifuriza isabukuru nziza uwamutwaye umutima akamubyarira abana babiri.

Ishimwe Clement usanzwe azwi mu mwuga wo gukora no gutunganya umuziki yarengejeho ko we n’abana babo babiri bakunda @buteraknowless byimazeyo bamaze imyaka itandatu barushinze.

Butera Knowless umwe mu bahanzikazi barambye mu muziki nyarwanda yujuje imyaka 32 uyu munsi tariki 01 Ukwakira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa