skol
fortebet

Ndakeka ndi mu rukundo na none!Ariel Wayz yahishuye ibyiyumviro afite

Yanditswe: Tuesday 06, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’igihe Ariel Wayz atandukanye na Juno Kizigenza wahoze ari umukunzi we yahishuye ko yongeye gusubira mu rukundo.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi wakanyujijeho na Juno Kizigenza bakaza gutandukana ndetse bikanatera impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko yasubiye mu rukundo.

Yagize ati “ndakeka ndi mu rukundo na none.”

Muri 2021 Juno Kizigenza na Ariel Ways bakanyujijeho mu rukundo baravugwa biratinda bitewe n’uburyo buri umwe yagaragarizaga mugenzi we amarangamutima ye, bakomeje kwinjira mu mitwe y’abakunzi babo ahanini bitewe n’ibikorwa byabo birimo n’amashusho basomana yagiye hanze yaje no kugaragara mu mashusho y’indirimbo bakoranye "Away".

Baje gutandukana nabi kuko mu mpera z’Ukuboza 2021, ka kanwa kavagamo amagambo meza buri umwe abwira mugenzi we, katangiye kuvamo amagambo y’uburakari bwinshi cyane, atwika nk’umuriro w’itanura, imvugo zari zuzuye icyizere zahindutsemo iz’amaganya.

Byaje gutuma buri umwe ahimbira mugenzi indirimbo aho Ariel Wayz yashyize hanze indirimbo yise "Good Luck" cyangwa "Amahirwe Masa" iba igaruka ku muhungu yakunze ndetse agakora buri kimwe gusa ibyabo ntibikunde aho yamufashe nk’umwana bituma umukobwa bamwita umwasama, yemeje ko uyu musore yavuga ari Juno Kizigenza.

Juno we yasohoye iyitwa “Urankunda”, ntabwo yererura ngo avuge ko ari Ariel yaririmbye ariko muri iyi ndirimbo humvikanamo amazina y’uyu muhanzikazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa