skol
fortebet

Ndanda wabyaranye abana 2 na Anitha Pendo yamubwiye amagambo aryohereye

Yanditswe: Monday 15, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Ndanda Alphonse wahoze ari Umugabo wa Anitha Pendo, ndetse bafitanye abana babiri,kuri uyu munsi wahariwe kwizihizwa n’ abakundana na we yeretse Anitha Pendo ko akimuzirikana akoresha amagambo meza amwifuriza umunsi mwiza w’amavuko.

Sponsored Ad

Tariki ya 14 Gashyantare wari umunsi w’abakundana bikaba akarusho cyane k’ umunyamakuru Anitha Pendo kuko ariyo taliki yavukiyeho.

Kuri uyu munsi nibwo Ndanda yashyize ifoto ya Anitha ku rukuta rwe rwa Instagram ari kumwe n’abana be babiri maze arenzaho amagambo meza amwifuriza kugira isabukuru nziza yongeraho ko asaba Imana gukomeza kumurinda ndetse ko anamwubaha igihe cyose.

Yagize ati”Isabukuru nziza y’amavuko Mama Tn Ryan Imana ikomeze ikurinde.Nkubaha iminsi yose.Imana iguhe umugisha mama TR.”Anitha na Ndanda babanyeho munzu imwe nk’umugore n’umugabo ndetse bigera naho babyarana abana bagera kuri babiri,gusa ugutandukana kw’aba bombi kwatunguye benshi kuko n’igihe byabereye ntibyahise bimenyekana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa