skol
fortebet

Neymar Jr yakiriwe n’ikipe nshya yo muri Arabia Saudite[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 16, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro wa w’ikipe y’igihugu ya Brazil warusanzwe akinira Paris Saint-Germain Neymar Jr yakiriwe n’ikipe nshya yo muri Arabia Saudite ya Al-Hilal.

Sponsored Ad

Neymar Jr yari amaze iminsi atangaje ko yifuza gusubira muri FC Barcelona yagiriyemo ibihe byiza, gusa byarangiye kuri miliyoni 90€ yetekeje mu Burasirazuba bwo hagati.

Neymar Jr yagize ati " Nageze kuri byinshi nkina ku mugabane w’u Burayi. Numvaga ko ngomba gukora cyane nkagera ku byo ntari naragezeho. Gusa biba ngombwa ko duhindura ikerekezo maze tukabona n’ubunararibonye bw’ahandi.

Ukurikije uko Paris Saint-Germain yari imeze muri Pre Season, wabonaga Neymar Jr atari mu bakinnyi bakenewe cyane n’umutoza Luis Enrique.

Neymar Jr yagiye muri Paris Saint-Germain muri 2017 aguzwe miliyoni 220€ kugeza ubu aracyafite ako gahigo ko kuba ariwe mukinnyi waguzwe menshi ku Isi. Ku wa Gatandatu ntabwo Neymar Jr yifashishijwe ku mukino Paris Saint-Germain yanganyijemo na Lorient igitego kimwe kuri kimwe.

Neymar Jr nubwo atari yishimiwe muri Paris Saint-Germain, yaciwe intege cyane n’igenda rya Lionel Messi bari barabanye muri FC Barcelona.

Mu Masezerano y’imyaka ibiri, Neymar Jr yasinye, amafaranga azajya ahembwa azaba akubye inshuro Esheshatu ayo yafataga muri Paris Saint-Germain. Muri Al-Hilal Neymar azajya ahembwa Miliyoni 150€ ku mwaka.


Neymar Jr yafashe umwanzuro wo kuva muri Paris Saint-Germain maze yerekeza muri Al-Hilal yo muri Arabia Saudite

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa