skol
fortebet

Niba uri akazuyaze Imana irakuruka:Moses yavuze amagambo akomeye asobanura iby’amashusho ataravuzweho rumwe

Yanditswe: Friday 27, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions, yavuze amagambo akomeye nyuma y’iminsi mike ageze mu Rwanda asobanura iby’amashusho yamugaragaje aryamana nabo bahuje igitsina ndetse n’inkomoko yayo.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye n’igihe yabajjwe ibibazo byinshi bigaruka cyane kubyo abantu bagiye bagaragaza ko bari kwibaza agira icyo abivugaho ndetse ni ngaruka zamugezeho nyuma y’amashusho yagiye hanze amugaragaza aryamanye n’abo bahuje igitsina.

Mu minsi ishize hari amashusho ataravuzweho rumwe, aho ugaragara uri kumwe n‘abandi bagabo bivugwa ko mwakoraga imibonano mpuzabisina. Aya mashusho yavuye he

Ariya mashusho ntabwo yari njyewe, ariko yagiye hanze hakoreshejwe uburyo bwo kwiba. Ni amashusho yafashwe hashize umwaka ubwo twari turi gutangira gahunda yo gukora filimi mbarankuru y’ubuzima bwanjye bwo kuva mu Rwanda njya mu Butaliyani, muri iki gihe cy’imyaka itatu ishize.

N’uko natangiye, n’uwo ndiwe n’ibigize njyewe, rero ariya mashusho navuga ko yibwe, ntabwo ari njyewe, ariko ni umuntu usa nanjye, ni nk’inzozi mba ndi kurota, ariko bivugwa muri cya gihe nise Kwanda, harimo uwo muntu umeze nkanjye, areba amashusho, ariko n’ibiri kuba bikamubaho.

None uriya ugaragara mu mashusho ni nde?

Uwo muntu tuzamubona iyo filimi nitangira, urabizi iyo ukina filimi bashobora guhimba umukinnyi, bashobora gukora umuntu usa nanjye 100%, ufite imisatsi nk’iyanjye, wambara impeta nk’izo nambara, ukamuha ibintu byose.

Icyo navuga ni uko ariya mashusho y’urukozasoni atazagaragara muri filimi yanjye ariko hazagaragara njyewe ndi kuyareba, bigaragare ko ari amashusho yibwe, ariko ndino kuvuga ibyambayeho.

Ibyambayeho rero harimo n’ibyo mwabonye birimo abagabo biriri abazungu babiri, baha umwana cyangwa se umusore muto w’uruhu rusa nanjye w’umwirabura ibiyobyabwenge, bakamufata ku ngufu.

Ko watubwiye ko ari filime y’ubuzima bwawe, waba warigeze gufatwa ku ngufu n’abagabo?

Yego! Muri icyo gihe cyo kwanda turi kuvuga ni ubuzima butarimo guhisha cyangwa hagati na hagati, dushobora guhurira aha uri umukiliya ariko naraye ndira cyangwa bitameze neza.

Ayo mashusho nk’uko agaragara, yego byabayeho naciye muri ibyo bihe byo gufatwa muri ubwo buryo, sindamenya uko nabivugamo ariko byarabaye byo kuba nagerwaho n’ibikorwa by’abo bagabo babiri bakoresheje ibiyobyabwenge bakamfata ku ngufu. Ni mu gihe nari mu Butaliyani, ariko byabereye mu Bufaransa.

Ariya mashusho akijya hanze, inshuti zawe za hafi ndese n’umuryango babyakiriye bate? Nta waguhamagaye ngo akubaze uko byakugendekeye?

Ntabwo mbizi niba bose barayabonye, ariko icyo nzi cyo umuryango wanjye nababwiye ko ayo mashusho ari kujya hanze, ko inshuti zatangiye kuyanyoherereza ndi mu Butaliyani, menyesha inshuti n’abo dukorana, kugira ngo ntibite kuri ayo mashusho kuko atari yo, ari inkuru ziri guhimbwa n’abafite izindi nyungu tuzamenya ari izihe cyangwa abayashyize hanze tuzamenya abo aribo.

Tuzabireba, ariko nabashije kubahumuriza umutima ko ataribyo, nanababwira uko mpagaze, ngo ntibabyiteho. Umuryango uri hafi ni ababyeyi banjye na bashiki banjye batagize n’uwo mwanya wo gufungura amashusho, nta n’uwayaboherereje.

Amashusho akijya hanze abantu bayavuzeho byinshi, bamwe bakayasanisha no kuba ushaka kwanduza isura ya Moshions kuko itari kiri iyawe. Ibi ubivugaho iki?

Moshions ni umutima w’abantu benshi, ni uwanjye urimo n’abandi bantu dukorana, hari abakora hano no hirya no hino, iyo nabahumurije bumva ko nta kibazo.

Abavuga nk’ibyo ni abashaka gusenya, ntabwo biba biri kubaka iyo uvuze ikintu njyewe tutavuganye cyangwa abantu dufitanye amasano cyangwa na numero yanjye, iyo uvuze igitekerezo cyawe ni icyawe njye sinjya nkurikira ibyo bamvugaho.

Nakoze uburyo nshoboye bwose ngaruka byihuse kugira ngo n’ibyangiritse bidakomeza kwiyongera.

Hari inzego zaba zaraguhamagaye zikubaza ibyabaye?

Ntazo, nkigera hano abantu banyakiriye neza, umuryango wanjye n’inshuti zanjye za hafi banyakiriye neza, ariko nabo bari bafite icyo gihunga, nka mama wanjye yarambwiye ati ’waba ugumyeyo, ubu urumva uri tayari kuza’. Wumvaga ko nabo bafite ubwoba bitewe n’ibyagiye hanze.

Njye ndi mu Butaliyani ntabwo mba nzi ngo ikirere hano kimeze gute, ariko abantu barambwira ngo byabaye birebire, hari abari kuvuga kuri space, nkavuga ngo njyewe ntabwo ntinya umuntu iyo nzi ko nta kosa nakoze, ntacyo nshinja umutima wanjye, kubera iki ntaza?

Nafashe umwanzuro wo kuza kuko nahinduye n’indege kuko nagombaga kuza bitinzeho gato, nabonaga amashusho abantu bavuga ngo baratwika imyenda, abashishikariza abandi urwango, ndavuga ngo reka nze niba munantwika nanjye mubikore ndi mu rugo.

Nyuma y’ariya mashusho havuzwe byinshi. Ese hari icyo byangije ku buzima bwawe bwite?

Byarampungabanyijeho birumvikana, nubwo navuga ngo ibintu biri kugaragara ubu ni ibintu nanyuzemo, hashize imyaka ibiri, urugendo rwanjye mu Butaliyani n’i Burayi.

Ibintu nka biriya biraza bikampungabanyaho gato ariko ntabwo mbyemerera ko bitinda, kuko urwo rugendo nararurenze kandi ibikomeye kurusha biriya byabaye kera, ibyo bamvugaho ntabwo byaruta ibyo nanyuzemo muri icyo gihe, kandi nta wari uhari.

Nta wambazaga uko meze, ahubwo ubu nibwo bambaza niba meze neza nkababaza niba bo ahubwo bameze neza, kuko ibyo muri kubona nibyo nanyuzemo igihe kinini kandi narabikize. Ubu rero ndi kugaragaza ibyo nanyuzemo, ibikomere byanjye bishobora kuza bikomeye kubera ukuntu babitekereza.

Nta ngaruka byagize ku bucuruzi bwa Moshions?

Kuyangiza byarayangije ariko bitari ugupfa, iyo umuntu agukubise ingumi urakwepa ukajya hanze, ariko ukazamuka, ntabwo navuga rero ko tutagiye hasi, habayeho ibintu byinshi muri icyo cyumweru, ndavuga ngo abantu bagarure imyenda.

Iyi ni gahunda yo kongera gusubiza imyenda ubuzima twari dufite guhera mu mwaka ushize, hari abayigarura bakarenzaho n’ibyo ngo ntabwo dushaka kongera gukorana namwe, mufate imyenda yanyu.

kuyihungabanya nyine ni ukuyivuga nabi bishobora kurangira ifashe ya sura mbi, kugira ngo ugarure inziza ni ibintu tuzareba, nanjye ntegereje kureba, ariko ntabwo mfite ubwoba kuko mfite abantu benshi bankunda, bakunda ibyo nkora, mfite n’abavuga ibyo bashaka tutaranahura. Ibyo sibyo nitayeho kandi sinabura abantu bagura ibintu byanjye.

Abantu si benshi ariko na none ni mu kwezi kwa mbere ntabwo nabarenganya, ni ukubera n’ibihe by’ubukungu bitoroshye hano mu Rwanda. Iki gihe gitandukanye n’uko abantu bagura imyambaro mu minsi mikuru.

Uvuga ko uri gukora ubushakashatsi bugaruka kubutinganyi. Buhuriye he n’akazi ukora?

Impamvu nabukoze ni uko bwari bufatanye n’ibyo ndi guhanga, ndi gukora imyenda idafite igitsina, umugabo n’umugore bakambara. Nabishyizemo ubushake kuko abantu bavuga ngo ubutinganyi, ndibaza nti ese ko abantu bavuga iryo jambo ryavuye he?

Ndi gukora iyo myenda nifashishije ikoti ry’umutaliyani n’igishura, ndabivanga ngashanyura ikote, ngashyiramo igishura, bikaba ikintu gishya.

Ikintu cyose rero gishya ngikoraho ubushakashatsi, naravuze ngo kuki abantu bakunda kuryita abantu kandi babatuka, ni uko rero naganiriye n’abakuru nsoma n’ibitabo.

Utekereza iki ku ngingo y’abaryamana bahuje ibitsina itavugwaho rumwe mu Rwanda?

Ntekereza ko aho kugira ngo utere ibuye ahubwo wabaza aho ugiye kuritera, urabanza ukareba kuki basunika izo mpaka ntibazivugeho, ntabwo ari kirazira iri mu muco nyarwanda, kubera iki bayisunika ntibayivugeho?

Iyo udashaka kuyivugaho ntabwo byubaka birica, byica abantu kubera ko niba uvuga ku buzima bw’imyororekere mu mashuri ukigisha uko umuntu abyara igitsina n’uturemangingo, uko Isi igenda itera imbere habamo kwiga ibyimiterere ya muntu.

Aha harimo rero n’abaryamana bahuje ibitsina, ibyo tugomba kubivugaho mu buryo bweruye kugira ngo abantu batazanabigwamo batazi ibyo aribyo.

Umugabo ashobora kugutereta cyangwa akaba yakunyuza mu nzira kuko nta makuru ufite ko ashobora kuba yaryamana nawe, birangira agufashe ku ngufu kuko nta gitekerezo ufite cy’uko binabaho.

Niba iryo jambo rihari kuki mutaryigisha ngo mumenye impamvu n’aho ryavuye? Kuko ni Ikinyarwanda. Nibakore ubushakashatsi bamenye ngo byaturutse he, kuki ababikora babikora mu buryo bwo gukoresha abandi? Ni nko gucuruza ibiyobyabwenge.

Mwafashe imyambaro abantu bari bafite mwongera kuyigura. Iki gitekerezo cyaje gute?

Byatewe na gahunda twatangiye yo Kwanda, irimo gahunda yo kubungabunga ibidukikije. Ubushize navuze ko uruganda rw’imideli ari rumwe mu nganda eshanu zangiza ikirere, harimo bimwe byo gutwika no gushyira mu bimoteri.

Iyo myenda iba ifite indodo zitandukanye, ni yo ijya mu mazi amafi akayirya, niho hava na za ndwara nka kanseri. Ibyo tugomba gukora ni ukubirwanya, ni ko gukusanya ya myenda ishaje tukongera kuyiha ubuzima. Ni bimwe mu byo turi gukora.

Byahuraranye n’ibi (by’amashusho yateje impaka) ndababwira ngo ya gahunda twari kuzakora mu kwa Gatatu reka tuyikore vuba vuba.

Ni ubuhe butumwa ugenera abakunzi bawe na Moshions?

Igihe cyo Kwanda ni igihe cy’urukundo iyo ukundana, abantu bakundana cyangwa abashakanye, ujye wirinda kwinjira mu byabo. Kwanda ni inkuru y’urukundo ni igihe cy’urukundo n’ubuhanzi. Iyo wivanze mu rukundo n’ubuhanzi ushobora kugwamo inshuro ebyiri.

Nabwira Abanyarwanda, mugwize urukundo, turebe ibitureba, ibyo tudafiteho amakuru tujye kuyashaka, twirinde guca imanza kuko Imana yonyine ni yo izica. Niba uri umuntu wambaye umubiri, kuki wacira umuntu urubanza kandi utamuzi.

Cyangwa wenda uramuzi ariko ibyo uzi ni ibyo wamubonanye, ntabwo uzi ibyo atunze, aho arara, aho yirirwa mbese tworoherane niba aricyo udakunze ntugikunde niba aricyo ukunze ugikunde bigaragare tureke kuba akazuyaze.

Abashushye bashyuhe, abakonje bakonje, ari ko akazuyazi byanze bikunze Imana igiye kukaruka ni ko navuga, iyo ubaye akazuyaze Imana irakuruka.

Src:Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa