skol
fortebet

Nick Jonas yahaye impano y’imodoka umugore we Priyanka Chopra kubera ko indirimbo ye yabaye iya mbere

Yanditswe: Thursday 14, Mar 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi Nick Jonas wo mu itsinda rya Jonas Brothers yatunguye umugore we Priyanka Chopra baherutse kurushinga,amuha impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Maybach yaguze akayabo k’ibihumbi 200 by’amadolari ya USA mu rwego rwo kwishimira ko indirimbo ya Jonas Brothers Sucker iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Billboard Hot 100.

Sponsored Ad

Nick Jonas w’imyaka 26 yavuze ko yifuza gukorana indirimbo n’uyu mugore we Priyanka kubera ko ngo afite ijwi ryiza yagaragaje mu ndirimbo z’igihindi ndetse n’izo yakoze mu cyongereza zirimo In my City yakoranye na will.i.am na Exotic ft Pitbull.

Nick yagize ati “Afite ijwi ryiza kandi mu rugo rwacu duhora turirimba ndetse tunabyina.Ntabwo ndamenya igihe tuzakoranira indirimbo gusa ubu turikwishimira urukundo rwacu.”

Urukundo rwa Nick na Priyanka rukomeje kwigaragaza nyuma yo gukora ubukwe budasanzwe bwamaze icyumweru cyose mu Buhindi.

Priyanka yishimiye iyi modoka yahawe n’umugabo we Nick aho yemeje ko yayimuhaye mu rwego rwo kwishimira ko yasubiranye n’abavandimwe be mu itsinda rya Jonas Brothers ndetse indirimbo yabo Sucker baherutse gushyira hanze ikaba iri ku mwanya wa 1 kuri Billboard Hot 100.



Nick yaguriye Priyanka imodoka ya Maybach ihenze cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa