skol
startimes

Nick Minaj ari kwishyuzwa akayabo k’amamiliyoni y’amanyarwanda kubera gukoresha indirimbo ya Tracy

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 11 January 2021 Yasuwe: 3309

Umuhanzi ukora injyana ya rap Nicki Minaj agomba kwishyura Tracy Chapman $450,000 (hafi miliyoni 500 Frw) kugira ngo harangizwe urubanza rw’imwe mu ndirimbo ye.


Mu 2018, Chapman yareze Minaj gukoresha bimwe mu bice by’indirimbo ye ’Baby, Can I Hold You Tonight’ mu ndirimbo ye ’Sorry’.

Nubwo iyo ndirimbo ya Minaj atayisohoye kumugaragaro, ariko yaje kugera hanze ikwirakwira henshi kuri interinet.

Chapman ashinja Nick Minaj ko ari we wayikwirakwije, gusa we yarabihakanye.

’Guhanga biri mu kaga’

Minaj yanditse iyo ndirimbo ’Sorry’ hamwe n’umuhanzi mugenzi we Nas, mu 2018 ubwo yariho akora album ye Queen.

Yari ishingiye ku yindi ndirimbo ya dancehall yitwa Sorry y’umunyajamayika Shelly Thunder. Mu kutamenya kuri Minaj, iyo ndirimbo nayo yari ishingiye kuri ’Baby, Can I Hold You Tonight’ iri kuri album ya Chapman yo mu 1988.

Nyuma yo kubona iyo sano, Minaj n’abatunganya muzika be basabye Chapman uburenganzira bwo gukoresha indirimbo ye, ariko uyu muhanzi arabyanga kuko yari yageze hanze.

Abanyamategeko ba Minaj bavugaga ko umuhanzi aba ashobora gukoresha ibice bimwe by’indirimbo z’abandi igihe cyose yasabye uburenganzira bwa ba nyirabyo.

Gusa umucamanza yavuze ko "kwemera iyo migirire bigabanya umuhate wo guhanga ibishya mu ruganda rwa muzika."

Urubanza rwaje guhagarara nyuma y’uko Nicki Minaj yemeye kumvikana hanze y’urukiko na Tracy Chapman.

Ubwumvikane bwabo bushingiye ku kwishyura $450,00 nk’uko biri mu mpapuro zatangajwe n’urukiko rwo muri California.

Chapman ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu bihe bishize kubera iyo ndirimbo ye n’izindi nka ’Fast car’, ’Behind the wall’...

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Masanobu Sato ni we wegukanye umudari mu kwikinisha ku Isi

Masanobu Sato, umusore ufite inkomoko mu mugi wa Tokyo mu gihugu...
15 January 2021 Yasuwe: 3176 0

Amayeri Meddy akoresha ahisha inyinya ye yavumbuwe,n’impamvu...

Ngabo Jobert Médard uzwi ku Izina rya Meddy amaze iminsi avugisha benshi...
15 January 2021 Yasuwe: 5374 0

Wa musore uri mu rukundo na Miss Uwase Vanessa akomeje kumuhundagazaho...

Urukundo hagati ya Miss Vanessa n’umusore w’umunyarwanda w’umuhanzi ukorera...
14 January 2021 Yasuwe: 6395 0

Mugihe kitarenze icyumweru Miss Uwase Vanessa atandukanye n’umuherwe wo muri...

Umusore umaze iminsi yerekana ko ari mu rukundo na Miss Uwase Vanessa...
13 January 2021 Yasuwe: 10740 1

IFOTO Y’UMUNSI: Umuhanzi The Ben na Pamella bongeye kuvugisha...

Umuhanzi The Ben uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda no muri EAC yongeye...
13 January 2021 Yasuwe: 6602 0

Judithe wa Safi Madiba yagaraye ari kugirana ibihe bidasanzwe na Diamond...

Judithe Niyonizera, umugore wa Safi Madiba yatangiye kugirana ibiganiro...
12 January 2021 Yasuwe: 9592 0