skol
fortebet

Nicki Minaj ashize amanga yeruye ko yatandukanye na Meek Mill

Yanditswe: Friday 06, Jan 2017

Sponsored Ad

Umuraperi Nicki Minaj yatangaje ko yamaze gutandukana n’umukunzi we Meek Mill bari bamaranye imyaka ibiri bakundana, bagendana mu birori bitandukanye.
Ikinyamakuru Tmz cyanditse ko Nick Minaj yamenyesheje abakunzi be iby’aya makuru abinyujie ku rukuta rwa Twitter. Uyu muraperi yabwiye inshuti ze ndetse n’abamukurikirana kuri urwo rukuta ko yamaze gutandukana n’umukunzi we ndetse ko ari wenyine.
Gutandukana kwabo kuje gukurikirwa na makuru atandukanye yagiye avugwa anandikwa ko mu minsi (...)

Sponsored Ad

Umuraperi Nicki Minaj yatangaje ko yamaze gutandukana n’umukunzi we Meek Mill bari bamaranye imyaka ibiri bakundana, bagendana mu birori bitandukanye.

Ikinyamakuru Tmz cyanditse ko Nick Minaj yamenyesheje abakunzi be iby’aya makuru abinyujie ku rukuta rwa Twitter. Uyu muraperi yabwiye inshuti ze ndetse n’abamukurikirana kuri urwo rukuta ko yamaze gutandukana n’umukunzi we ndetse ko ari wenyine.

Nicki Minaj yemeje ko yatandukanye n’umukunzi we

Gutandukana kwabo kuje gukurikirwa na makuru atandukanye yagiye avugwa anandikwa ko mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2016, aba bombi batigeze bayizihiza bari kumwe.

Nicki Minaj kuri Twitter ati “Ndabyemeza, yego nta mukunzi mfite ubu. Ndi kwita cyane ku kazi kanjye, nzabasangiza ibizavamo vuba aha. Mugire umwaka mushya muhire w’imigisha. Ndabakunda”

Urukundo rwa Nicki Minaj na Meek Mill rwatangiye kuvugwa nyuma y’aho uyu mukobwa atandukaniye na Safaree Samuels bari bamaranye imyaka 12 ndetse bivugwa ko Meek Mill yaba ari we ntandaro yo gushwana kwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa