skol
fortebet

Nicki Minaj wagaragaye yambaye imyambaro yaciye igikuba,yabwiye Cardi B ko azapfa nakomeza kurwana n’abantu [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 11, Sep 2018

Sponsored Ad

Umuraperi Nicki Minaj uherutse gukozanyaho na Cardi B yagaragaye yambaye imyambarire itangaje ubwo yabwiraga abanyamakuru ko Cardi B uherutse gushaka kumukubita mu birori New York Fashion Week,azapfa nakomeza gushaka kurwana n’abantu.

Sponsored Ad

Nicki Minaj uhagaze neza mu ndirimbo ye Chun Liyongeye guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera imyenda yari yambaye yari hafi kugaragaza imyenda y’imbere,ubwo yari mu mujyi wa New York ku munsi w’ejo.

Nicki Minaj yabwiye Beats 1 ko yababajwe n’ibyo Cardi B yamuvuzeho ko yamwibasiriye we n’umwana we ndetse avuga ko niyongera kwiyenza akarwana n’abantu bishobora kuzamuviramo urupfu.

Yagize ati “Yaransebeje cyane.Ntiwakumva uburyo nasebejwe nawe imbere y’abantu.Sinigeze mvuga ku buzima bw’umwana w’abandi.Birababaje kubona hari umuntu wabinshinje.Nakomeza kurwana n’abantu azapfa.”

Cardi B yashatse kurwana na Nicki Minaj ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize bahuriye mu birori bya New York Fashion Week,abashinzwe umutekano barahagoboka gusa Cardi B yateye urukweto Nicki Minaj.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa