skol
fortebet

Nicki Minaj yashyize hanze amashusho y’indirimbo 2 arimo imyambarire ikurura abagabo cyane [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 05, May 2018

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Nicki Minaj uzwi cyane mu njyana ya Rap yashyize hanze amashusho y’indirimbo ze 2 zirimo Chun-Li na Barbie Tings,yambaye imyenda ikurura abagabo cyane,yavugishije benshi mu bakunzi be.

Sponsored Ad

Uyu muraperi uri mu bakunzwe ku isi,akunze kuvugisha benshi kubera amafoto akunze gushyira hanze arimo ashotora igitsina gabo ndetse kuri ubu akaba yongeye kwigaragaza cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Benshi batunguwe n’uko yari yambaye imyenda ijya gusa n’iyambarwa n’abakinnyi b’umukino w’iteramakofe abandi bakomeza gutangarira ikibuno cye cyane ko gituma akurura abafana biganjemo abagabo.

Onika Tanya Maraj uzwi nka Nicki Minaj afite imyaka 35 ndetse amaze igihe kinini akora injyana ya Rap muri USA ndetse izi ndirimbo ze 2 yazisohoye ku munsi w’ejo.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa