skol
fortebet

Nicki Minaj yihanganishije Davido kubwo kubura umwana

Yanditswe: Friday 04, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperikazi Nicki Minaj uri mu bakunzwe mu isi yashenguwe n’urupfu rw’umwana wa mugenzi we Davido uherutse kwitaba Imana arohamye.

Sponsored Ad

Umuraperikazi Nicki Minaj uri mu bakunzwe mu isi yashenguwe n’urupfu rw’umwana wa mugenzi we Davido uherutse kwitaba Imana arohamye.

Abinyujije kuri Instagram, Nicki yatangaje ko yashenguwe n’uru rupfu ndetse ko yihanganisha inshuti ye Davido n’umukunzi we Chioma Rowland bapfushije umwana w’imyaka 3 bita Adeleke Efeanyi.

Nicki Minaj ni umwe mu bahanzi baherutse kugaragara kuri Alubumu ya Davido yise “A Better Time “ yashyize hanze mu 2020.Ku rundi ruhande ariko amakuru aturuka ku muvugabutumwa w’inshuti magara ya Davido avuga ko we n’umukunzi we Chioma Rowland bari kugarura agatege.

Adeleke Efeanyi w’imyaka 3 yari bucura kuri Davido akaba imfura kuri Chioma Rowland ndetse akaba umwuzukuru wari inkundwa cyane mu muryango w’aba-Adeleke uri mu ikize muri Nigeria.

Uyu mwana w’umuhungu yitabye Imana tariki 01 Ugushyingo 2022 arohamye muri pisine y’umuryango mu mujyi wa Lagos ndetse amakuru avuga ko igipolisi cy’uyu mujyi cyataye muri yombi abantu babiri barimo umutetsi bari basigaye ku rugo bakamurangarana kugeza ashijemo umwuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa