skol
fortebet

Nicki Minaj yiyemeje guhindura izina rye kubera umugabo yihebeye

Yanditswe: Friday 02, Aug 2019

Sponsored Ad

Umuraperikazi Onika Tanya Maraj uzwi nka Nicki Minaj yamaze gutangaza ko we n’umukunzi we Kenneth Petty bamaze kubona urwandiko rubemerera gushyingiranwa mu mategeko ndetse atazongera kwitwa Nicki Minaj gusa ahubwo azongeraho na Petty.

Sponsored Ad

Uyu muhanzikazi w’imyaka 36 yamaze kuvuga ko agiye kwitwa Onika Tanya Maraj-Petty kubera ko akunda uyu mugabo we wigeze gufungwa imyaka 7 azira kwica umuntu ndetse ngo yakurikiranyweho ibyaha byo gufata ku ngufu abagore.

TMZ yavuze ko muri iyi weekend Nicki Minaj na Petty bashobora kwambikana impeta cyangwa bagashyingiranwa imbere y’amategeko cyane ko ngo kuwa Mbere w’iki Cyumweru babonye impapuro zibemerera gushyingiranwa.

TMZ yavuze ko ibi byamamare byombi byagaragaye bitonze umurongo ahitwa Beverly Hills Courthouse bishaka iki cyangombwa cyo kurushinga gusa uyu musore niwe wagiye kwishyura no kugifata Nicki Minaj we yari ku ruhande yambaye ingofero y’ibaraza yo kumufasha kwipfuka mu maso kugira ngo abantu batamumenya.

Igihe aba bombi bazambikanira impeta ntikiramenyekana gusa iki cyangombwa babonye kimara iminsi 90 gusa.Nicki Minaj yavuze ko Kenneth ariwe byishimo yari yarabuze ndetse aca amarenga ko yaba atwite inda ye mu ndirimbo aherutse kuririmba.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa