skol
fortebet

Nigeria : Urupfu rw’umuhanzi uheruka kwitaba Imana rukomaje guteza urujijo

Yanditswe: Thursday 21, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urujijo rukomeje kwiyongera ku bakurikira imyidagaduro yo muri Nigeria bibaza icyahitanye Umuraperi Ilerioluwa Oladimeji Aloba, wari utangiye kubaka izina mu muziki nka MohBad wapfuye urupfu rutunguranye ku wa 13 Nzeri 2023 afite imyaka 27.

Sponsored Ad

Urupfu rwa MohBad rwateje akaduruvayo mu ruganda rw’imyidagaduro muri Nigeria kuva ku bafana kugeza ku bahanzi barimo Davido, Olamide, MI, Goya Menor, Tiwa Savage, Lil Durk, Kodak Black, bakomeje kwandika amabaruwa atandukanye asabira ubutabera uyu musore waguye mu Gace ka Ikorodu mu Mujyi wa Lagos.

Ku wa 18 Nzeri 2023, Polisi yo mu Mujyi wa Lagos yatangaje ko igiye gutangira iperereza ku cyishe MohBad ndetse rikorwa n’itsinda ryihariye rigizwe n’abagabo 19.

Bucyeye bwaho tariki 19 Nzeri 2023 urubyiruko rwo muri Abeokuta muri Leta ya Ogun ryagiye mu mihanda rukora imyigaragambyo isabira ubutabera uyu muhanzi.

Naira Marley akomeje gushyirwa mu majwi

Mu bikomeje kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ni abashyira mu majwi Umuhanzi Naira Marley bavuga ko we Sam Larry baba bari mu bagize uruhare mu rupfu rwa MohBad.

Abavuga ibi bishingira ku mubano Naira Marley yari afitanye na MohBad, watangiye ubwo uyu Muraperi MohBad we n’abandi bahanzi batatu basinyaga amasezerano y’imikoranire muri sosiyete ifasha abahanzi Marlian Music ya Naira Marley.

Nyuma y’imyaka ibiri gusa uyu muraperi yahise ava muri iyi sosiyete ku mpamvu zitasobanuwe, nyuma y’igihe gito MohBad yatangiye gushyira ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko abahoze ari abayobozi be muri Marlian Music bashaka kumuhitana.

Mu 2022, MohBad yatawe muri yombi azira ibiyobyabwenge nabwo avuga ko ari akagambane yakorewe n’abagize Marlian Music na Naira Marley ubwe.

MohBad avuga ko yigeze gukubitwa bikomeye na Naira Marley wari kumwe n’agatsiko ke nyuma yo gusaba ko yahindurirwa abajyanama be.

Icyo gihe yanditse agira ati “Sinzi impamvu aba bantu banyanga. Bankoreye ibintu bibi. Ubu baragerageza kunyica. Abantu bose ku Isi yose, nyamuneka mumfashe. Niba mpfuye, mumenye ko ari Marlian Music na Naira Marley ari bo banyishe.”

Umubyeyi wa MohBad ku itariki 17 Nzeri 2023 yavuze ko umuhungu we atapfuye urupfu rusanzwe ahubwo ko yishwe. Mu ijambo rye, yavuze ko Mohbad yamaze iminsi aryama akabura ibitotsi nyuma yo guhura na Naira Marley.’

Yongeyeho ko uzica umuhungu we, “Urugo rw’uwo muntu ruzagira ibibazo bazahura n’intambara n’imivumo.”

Bivugwa ko yazize ibikomere yatewe n’inshuti ye

Byavuzwe kandi ko Mohbad yaba yazize ibikomere yagize nyuma yo kurwana n’incuti ye yo mu bwana yitwa Primeboy akaba ari nawe muntu babonanye bwa nyuma mbere y’uko bitangazwa ko yitabye Imana.

Kugeza ubu amakuru ahari nubwo ataremezwa neza ni avuga ko Naira Marley n’itsinda rye bahamagajwe na Polisi mu rwego rwo gukora iperereza ku cyateje urupfu rwa MohBad.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa