skol
fortebet

Ninde watandukanyije umuryango!Ibibazo ni byose ku bana Diamond yabyaranye na Zari

Yanditswe: Friday 14, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abana ba @diamondplatnumz na @zarithebosslady Latifah Dangote na Prince Nillan bahase ibibazo ababyeyi babo bababaza intandaro yo kugirango batandukane.

Sponsored Ad

Abana ba @diamondplatnumz na @zarithebosslady Latifah Dangote na Prince Nillan bahase ibibazo ababyeyi babo bababaza intandaro yo kugirango batandukane.

Ku munsi w’ejo tariki 13 Ukwakira 2022 ubwo Diamond Platnumz yari yasuye Zari Hassan babyaranye abana babiri aribo umukobwa Latifah Dangote n’umuhungu Prince Nillan, aba bana babwiye ababyeyi babo ko babashaka igitaraganya kugirango bagirane ibiganiro ku ntandaro yo gutandukana kwabo bituma batabana.

Latifah Dangote yabwiye Diamond Platnumz ko mama we yamubwiye ko ariwe watandukanyije umuryango, igihe Diamond Platnumz na Zari basaga n’ababuze icyo bavuga, umuhungu Prince Nillan yunzemo ati “Papa wowe, ufite undi mugore. Kandi nibyo byatumye mutandukana”.

Aba bana bavuze ko bashaka kubona umuryango wabo ubanye neza, babana na Se na Nyina.

Diamond Platnumz yavuze ko yatunguwe no kubona abana be barakuze kugeza kuri uru rwego bicaza ababyeyi bakabahata ibibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa