skol
fortebet

Nizzo na Humble bagiye kwirukana Safi muri Urban Boys

Yanditswe: Sunday 29, Oct 2017

Sponsored Ad

Nshimiyimana Muhammed wamamye nka Nizzo ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys yatangaje ko we na Humble Jizzo barambiwe by’ikirenga imyitwarire ya Safi Niyibikora Madiba akomeje kugaragaza, ngo akwiye kwisubiraho cyangwa akirukanwa burundu.
Imyaka abaye icumi Urban Boys icigatiye ikamba ry’itsinda rishinze imizi mu Rwanda;imyambarire n’ibihangano bibyinitse byakomeje kongera ikuzo n’igikundiro kuri aba bahanzi batangiriye urugendo rwabo mu mujyi wa Huye.
Ntazibana zitadakomanya amahemba!Ababanye (...)

Sponsored Ad

Nshimiyimana Muhammed wamamye nka Nizzo ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys yatangaje ko we na Humble Jizzo barambiwe by’ikirenga imyitwarire ya Safi Niyibikora Madiba akomeje kugaragaza, ngo akwiye kwisubiraho cyangwa akirukanwa burundu.

Imyaka abaye icumi Urban Boys icigatiye ikamba ry’itsinda rishinze imizi mu Rwanda;imyambarire n’ibihangano bibyinitse byakomeje kongera ikuzo n’igikundiro kuri aba bahanzi batangiriye urugendo rwabo mu mujyi wa Huye.

Ntazibana zitadakomanya amahemba!Ababanye na Urban Boys bavuga ko umwuka mubi wakomeje gututumba muri iri tsinda ahanini wagiye ukomoka kuri Safi na Nizzo.Uretse Tonton Moses abandi bose barimo Alexis Muyoboke, 2 Pac, Richard wa Super Level, Umunyamakuru Eddie Claude Mudenge bahamya ko ba basore bakuriye mu mwiryane udashira ariko byagera mu kazi bakerekana akanyamuneza.

Kuwa 28 Ukwakira 2017,UMURYANGO wasohoye inkuru yavugaga y’uko Safi yagiye mu gihugu cya Uganda ari kumwe na Meddy gutunganya amashusho y’indirimbo yamaze kurangizwa gukorerwa amajwi yayo.

Amakuru afitiwe gihamya agera ku kinyamakuru UMURYANGO n’uko Safi yavuye mu Rwanda abo mu itsinda rye barimo Humble Jizzo na Nizzo kaboss nta numwe ubizi.Akoze ibi yirengajie itegeko bashyizeho nk’itsinda ry’uko nta numwe wemerewe gukorana n’undi muhanzi atabyakiye uburenganzira.

Mu kiganiro KTIdols, Nizzo yumvikanye ahamya ko barambiwe Safi kandi ko aborohereje yavanamo ake karenge.Yavuze ko Safi aramutse avuyemo bakomeza gukora muzika nk’uko bisanzwe kandi bakundwa nk’uko byahoze.

Nizzo yakuriye inzira ku murima Safi ngo nashaka azave mu itsinda bigire inzira aho kuguma gukora wenyine ameze nk’uwihishe. Ibyerekeye amakuru yavugaga y’uko ubu Safi ari gukorana indirimbo na Meddy muri Uganda, kandi ngo yagiye atamenyesheje bagenzi be!Nizzo nawe yahamije ko yabibonye mu itangazamakuru batari bazi ibiri kujya mbere.

Nizzo wa Urban Boys yeruye avuga ko barambiwe amacenga ya Safi mu itsinda ryabo, asaba Safi "kuba umuntu w’umugabo" akerura akavuga ko atakiri mu itsinda bakamubohora agakomeza gahunda ze bwite, kuko ngo afite indirimbo nyinshi ashobora kuba amaze gukora zanuzura album yakoze wenyine.

Yagize ati “Safi abaye umugabo akabyerura akava mu itsinda rya Urban Boys byaba byiza, kuko birarambiranye bimaze igihe kinini yikorana ndetse turabimenyereye. Ni uburenganzira bwe kuba yahitamo gukora ku giti cye kuko nta gahora gahanze gusa azibuke ko bigoranye kuba yakubaka izina nk’iryo twari tumaze kugeraho kuko ni ukongera gutangira. Ariko na none biroroshye kuba yakubaka izina kuko byose ni amahirwe.”

Humble Jizzo aherutse kwandika kuri instagram amagambo ahishe ukuri,yagize ati “Twahereye hasi kugeze tumenyekanye mu gihugu cyose ariko igitangaje ubu n’uko twananiwe gukomeza gusigasira icyo twubatse mu myaka irenga icumi tumaze dukora.”

Ni ubutumwa yashyizeho akamenyetso agaragaza ko azakomeza kurwana kugirango Urban Boys igumeho. Hari umufana wandikiye Safi amumenyesha ko nubwo yakora winyine ariko afite aho yahereye ari nayo mpamvu yamenywe na benshi.

Yabivuze muri aya magambo, ati "Njyewe icyo mbona safi kugira ngo tukumenye nka safi n’uko urban boys yaririho none hagarika ibintu urimo byo gushaka gutandukana na bagenzi bawe kuko uramutse wikoranye wenyine kugira ngo uzagere ku rwego mwari mugezeho bya kugora papa.”

Hari undi nawe wandikiye Safi, ati “Urban boys twabirutse inyuma muri guma guma bana twirukana mu nzu ntitwigeze tubanga nanubu turacyasaba ingoma zanyu kuri Radio n’uko twaba kundaga none nuva muri urban boys ntago aba fana mwari mufite uza babona wenyine papa.”

Meddy na Safi bahagurutse i Kigali ku mugoroba wo ku wa kane tariki ya 27 ukwakira 2017, berekeje I Kampala gufata amashusho y’iyi ndirimbo bakoranye ngo Meddy abone gusubira muri Amerika.

Meddy yaramaze igihe mu Rwanda aho yari yatumiwe mu gitaramo ngarukamwaka cya ‘Beer Fest’ cyabereye i Nyamata ku wa 2 Nzeri 2017. Nyuma yacyo yakoze ibindi bitaramo birimo icyo yakoreye i Nyamasheke , Huye na Rubavu afatanyije na Airtel.

Imbuga nkoranyambaga zose Meddy akoresha twazirebya nta hantu na hamwe agaragaza nibura yashyize ifoto ari kumwe na Safi muri Uganda cyangwa se bari mu urugendo.Ni ibintu bisobanura ko iyi ndirimbo iri gukorwa kubusabe bwa Safi nk’uko amakuru abivuga.

UMURYANGO uracyagerageza kuvugana na Safi kuri iki kibazo.
REBA AMAFOTO




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa