skol
fortebet

Nsanzamahoro wamamaye nka Rwasa muri sinema nyarwanda yitabye Imana

Yanditswe: Thursday 05, Sep 2019

Sponsored Ad

Uwari umukinnyi wa Filimi mu Rwanda,Denis Nsanzamahoro uzwi cyane nka Rwasa kubera filimi yakinnye yitwa gutyo, yitabye Imana azize uburwayi bwa Diabetes kuri uyu wa kane tariki 05 Nzeli 2019.

Sponsored Ad

Nsanzamahoro wagiye ugaragara mu mafilimi atandukanye ndetse no mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi,yaguye mu bitaro bya CHUK kuri uyu wa Kane azize uburwayi.

Guhera kuwa Mbere w’iki cyumweru,Nsanzamahoro wari uzwi nka Rwasa yari arembeye muri CHUK aho yaje kugwa azize iyindwara ya diabète yari amaranye iminsi.

Rwasa yatangiye gukina filime mu mwaka wa 1998 ahera muri filime yari ikomeye cyane yitwa 100 Days yakozwe n’umwongereza witwa Jack Hughes,akomereza mu yindi yitwa Sometimes in April yakozwe muri 2003 aho yakinannye na Idris Elba uri mu bakomeye cyane muri Hollywood.

Mu mwaka wa 2006 Rwasa yakinnye muri filimi “The Last King of Scotland” ivuga ku buzima n’ubutegetsi bw’umunyagitugu Idi Amin Dada wategetse igihugu cya Uganda mu myaka ya za 70,

Iyi filime yagaragayemo abakinnyi b’ibihangange ku isi nka Forest Whitaker ari nawe ukina ari Idi Amin, na Kerry Washington ukina ari umugore we, aho Denis yari yahawe umwanya wo gukina ari umurinzi we.

Mu zindi filime Denis yakinnyemo zo ku rwego mpuzamahanga harimo nka “Ezra” ikaba ari filime yakiniwe muri Sierra Leone, filime “Operation Turquoise”, “Zone Turquoise”, “A Walk With A Lion” yakiniwe muri Kenya, ndetse na “Shooting Dogs” ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, by’umwihariko abiciwe muri ETO Kicukiro.

Nsanzamahoro Rwasa yagaragaye muri filimi nyarwanda nka Rwasa,Sakabaka,n’izindi.

Rwasa ntiyari umukinnyi wa filimi gusa kuko yari n’umwanditsi aho yanditse iyi Sakabaka iba filime ya mbere y’uruhererekane mu Rwanda yabashije guca kuri televiziyo y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa