skol
fortebet

Nta munyarwanda urimo ! Dore abahanzi 10 batunze agatubutse muri East Africa

Yanditswe: Wednesday 05, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Inkuru irikuvugwa cyane mubitangazamakuru byo muri East Africa, ni urutonde rw’abahanzi bakize cyane kurusha abandi muri uyu mwaka wa 2023.
Uru rutonde rwakoze n’ikinyamakuru Forbes kizobereye mu gucukumbura no gukora intonde z’abanyamafranga, rwashyize hanze urutonde rw’abahanzi 10 bafite agatubutse cyane kurusha abandi muri East Africa.
Kuri uru rutonde rw’abahanzi bagera kuri 50 batunze akayabo k’amafaranga muri East Africa, Diamond niwe uza kumwanya wa kabiri aho bavugako atunze agera kuri (...)

Sponsored Ad

Inkuru irikuvugwa cyane mubitangazamakuru byo muri East Africa, ni urutonde rw’abahanzi bakize cyane kurusha abandi muri uyu mwaka wa 2023.

Uru rutonde rwakoze n’ikinyamakuru Forbes kizobereye mu gucukumbura no gukora intonde z’abanyamafranga, rwashyize hanze urutonde rw’abahanzi 10 bafite agatubutse cyane kurusha abandi muri East Africa.

Kuri uru rutonde rw’abahanzi bagera kuri 50 batunze akayabo k’amafaranga muri East Africa, Diamond niwe uza kumwanya wa kabiri aho bavugako atunze agera kuri miliyoni 8.6 z’amadorali, ku mwanya wa mbere haza, umuhanzi akaba n’umunya politiki, Bobi Wine wo mugihugu cya Uganda, aho bivugwako atunze akayabo ka miliyoni 9.6 z’amadorali.

Nkuko bigaragara kuri uru rutonde nta muhanzi w’umunyarwanda ugaragaramo muri 50 bakize, ibi byerekana ko bagifite urugendo rurerure rwo gukorera amafaranga mu miziki yabo.

Abandi bari kuri uru rutonde harimo :

3. Jose Chameleon wo muri Uganda, abarirwa muri miliyoni 8.1 z’amadorali

4. Akothe wo muri Kenya abarirwa muri miliyoni 7.5 z’amadorali

5. Umuraperi akaba n’umudepite Professor Jay wo muri Tanzania abarirwa muri miliyoni 7.3 z’amadorali

6. Alikiba abarirwa muri miliyoni 7.2 z’amadorali

7. Jaguar umuhanzi akaba n’umunyapolitiki muri Kenya abarirwa muri miliyoni 7 z’amadorali

8. Harmonize abarirwa muri miliyoni 5.5 z’amadorali

9. Abagize itsinda rya Sauti Sol bo muri Kenya babarirwa muri miliyoni 5 z’amadorali

10. Bebe Cool wo mugihugu cya Uganda abarirwa muri miliyoni

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa