skol
fortebet

Ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi! Reba inkuru z’urukundo z’ibyamamare zari ibanga rikomeye cyane

Yanditswe: Friday 22, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Akenshi na kenshi ibyamamare bitandukanye nyarwanda bikunze ku gira ibanga rikomeye imibereho y’urukundo rwabo gusa usanga n’ubundi bigaragarije rubanda , kuko nubundi amaherezo y’inzira ni munzu nk’uko umugani wa Kinyarwanda uvuga.

Sponsored Ad

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku byamamare bitandukanye , byatangiye bihisha ko bikundanda ndetse bamwe bakumvikana kuvuga ko ari abavandimwe , abandi bimenyekana aruko barushinze . Benshi mu byamamare mu Rwanda bitangira bahisha ko bakundana bikarangira bashyingiwe cyangwa bagaterana inda.

5.The Ben na Miss Uwicyeza Pamella

Ku mwanya wa Gatanu w’inkuru zagizwe ibanga rikomeye turahasanga Couple ya The Ben na Miss Uwicyeza Pamella , aho aba bombi batangiye urugendo rw’urukundo bitana bashiki n’abasaza ndetse n’umunsi umwe The Ben yabihamirije UMURYANGO ko afata Pamella nka mushiki we.

Naho Uwicyeza 17 Ugushyingo 2020 nawe abihakana ubwo , yarabajijwe icyihishe inyuma y’umubano we na The Ben.

Yagize "Ni ubuzima bwite bw’umuntu, ndumva nta kirenze nabivugaho. Ni ibisanzwe, nta mpamvu yo kubitindaho. Iyo umuntu adashaka kuvuga ikintu ntabwo aba agishaka kandi nta n’ikintu byabamarira. Ni ugutegereza igihe nikigera, ibyo mugomba kumenya muzabimenya."


Mu mpera za 2020 nibwo aba bombi bahamije ko bari mu munyenga w’urukundo , haciyeho umwaka umwe babyeruye ,The Ben ahita yambika impeta Miss Uwicyeza Pamella amusaba kuzamubera umugore undi na we atajijinganyije arabimwemerera.

Ku ya 31 Kanama 2022 naho nibwo Umuhanzi The Ben yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Uwicyeza Pamella, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura, mu Karere ka Gasabo.

Ni umuhango bifuzaga ko uba mu ibanga rikomeye, ndetse abatumiwe bamburwaga telefoni mu rwego rwo kwirinda ko amafoto yakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu bitangazamakuru.

Icyakora byanze, amafoto atangira gukwirakwira na mbere y’uko umuhango utangira.

Kuri ubu biravugwa ko indi mihango y’ubukwe bwaba bombi iteganyijwe kuzaba mu mpera z’uyu mwaka.

4.Producer Clement n’umugore we Knowless

Ku mwanya wa Kane w’inkuru z’ibyamamare nyarwanda zagizwe ibanga rikomeye turahasanga Producer Clement n’umuhanzikazi Ingabire Butera Jeanne umenyerewe ku izina Knowless aho aba bombi bakundanye urukundo rw’ibanga , umwe abeshya ko ari umubano w’akazi ubwo uyu muhanzikazi yinjiraga muri KINA Music mu mwaka wa 2012 icyakora baza kubyerura nyuma y’imyaka 4 , bambikanye impeta y’urukundo.


Knowless na Clement baje guhamya urukundo rwabo , maze basezeranye imbere y’amategeko 31 Nyakanga 2016 mu muhango wayobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera , bikurikirwa n’umuhango wo gusaba no gukwa n’ubukwe muri rusange .

Urugo rw’aba bombi ruratandukanye cyane kugeza n’uyu munsi aho kuri ubu bamaze kugirana abana 3, ariko bakaba ntanumwe barerekana haba ku mbuga nkoranyambaga nkuko bisanzwe bikorwa n’ibyamamare bitandukanye byo mu Rwanda.

3.Miss Muthoni Fiona na Nkusi Arthur

Urukundo rwa Arthur Nkusi na Miss Muthoni Fiona wabaye igisonga cya 3 cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 , narwo ruza muzagizwe ibanga rikomeye aho aba bombi barinze bashyigiranywa batarabishyira ku karubanda.


Ku ya 11 Kanama 2021, Rutura na Miss Muthoni Fiona basezeranye imbere y’amategeko muri umwe mu mirenge igize Umujyi wa Kigali maze bitungura benshi kuko bari baragize urukundo rwabo ibanga rikomeye.

Uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko na wo wagizwe ibanga rikomeye, ndetse amafoto n’amashusho yafashwe n’ababyishyuriwe bari bafite amabwiriza yo kutagira n’imwe ibacika.


2.Prince Kid na Iradukunda Elsa

Inkuru y’urukundo rwa Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa niyo iza ku mwanya wa mbere mu nkuru z’urukundo ziryoshye kandi zimeze nka firime ndetse hari n’abazigereranyaga na Filime z’urukundo zakunzwe mu gihe cya cyera.

Umwe yagize ati’ Nyuma y’inkuru z’urukundo twakuze twumva, Romeo na Juliet, jack na rose ,ubu noneho natwe twagiriwe ubuntu bwo kwibonera inkuru y’urukundo tuzabwira abana bacu princekid and Elsa Ni Rwogere.

Prince Kid yatawe muri yombi umwaka ushize akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina byakekwaga ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda yari amaze igihe ategura.

Nyuma y’uko atawe muri yombi Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rugatangira iperereza kuri ibi byaha ndetse dosiye ye ikaregerwa Ubushinjacyaha, Iradukunda Elsa nawe yaciye inyuma ajya gukusanya inyandiko zizifashishwa nk’ibimenyetso byo gushinjura uyu musore bakundanaga mu buryo bw’ibanga.

Yanyuze muri bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu myaka itandukanye bamusinyira impapuro z’uko ibyo byaha prince Kid atigeze abibakorera, yewe ashaka na Noteri aramusinyira.

Uku gushyashyana ashaka ibimenyetso bizashinjura Prince Kid mu butabera, kwafashwe nko kubangamira iperereza bituma nawe atabwa muri yombi aba yinjiye inzira y’ubutabera atyo.

Byibuza Iradukunda Elsa yamaze ibyumweru hafi bitatu imbere y’ubutabera aburana ibyaha yari akurikiranyweho byo kubangamira iperereza ku birego byashinjwaga Prince Kid.

Inkuru y’ifungwa ry’uyu mukobwa yazamuye amarangamutima kuri benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaza ko nubwo yaba yarakoze ibyaha yabikoreshejwe n’urukundo.

Aha niho benshi batangiye gutegera iminsi Prince Kid bashaka kureba niba koko azamwitura urukundo amweretse.

Nyuma y’uko benshi babateze Iminsi bavuga ko urukundo rwabo rutazaramba nyuma baza guhamya isezerano

Ubwo Prince Kid yari amaze kurekurwa n’Urukiko agizwe umwere, benshi mu bakurikirana imyidagaduro mu Rwanda batangiye kumuhanga amaso ngo barebe ko yibuka ineza yagiriwe na Iradukunda Elsa.

Aha benshi bavugaga ko nta yindi nyiturano ishoboka uretse kuba yamushaka akamugira umugore cyane ko hari haramaze kumenyekana amakuru y’uko bari bamaze igihe bakundana.

Gukundana kwabo ntabwo kwamamaye cyane kuko ari ibintu bagize ibanga cyane ko Prince Kid yari yarahaye akazi Iradukunda Elsa muri Rwanda Inspiration Back Up yateguraga Miss Rwanda, aha akaba yarahakoranaga n’abandi bakobwa bafite amakamba.

Byari bigoye ko hari uwamenya amakuru y’urukundo rwa Prince Kid na Iradukunda Elsa cyane ko inshuro nyinshi aho bagaragaraga mu ruhame babaga bari mu kazi.

Nyuma y’iminsi mike Prince Kid afunguwe rero, itangazamakuru ryaje kubaca iryera basohokanye mu gitaramo cyabereye muri BK Arena, bati “Urukundo ni rwogere!”.

Icyakora nubwo icyizere cyari kimaze kuzamuka urukundo rwabo ruhagaze neza, ababakurikira bari bagihanze amaso ubukwe bwabo.

Buri wese wazamuraga inkuru y’uko hategerejwe ubukwe bw’aba, yakiranwaga yombi ugasanga iyo ibaye intero y’umunsi nubwo ba nyirabwo bo babaga baryumyeho.

Mu buryo bwatunguye benshi ku gicamunsi cyo ku wa 2 Werurwe 2023, inkuru zaturutse ku musozi wa Rusororo zihamya ko Prince Kid yahasezeraniye na Iradukunda Elsa.

Benshi batitaye ko zaba atari na zo bahise bakoma yombi impundu ziravuga ku mihanda y’imbuga nkoranyambaga.

Prince Kid na Iradukunda Elsa na bo ntabwo batumye amatsiko arushaho kwica abantu ahubwo mu minota mike bashyize hanze amafoto y’ubukwe bwabo maze inkuru iba impamo, impundu zivugira ukuri.

Kuri ubu barabana nk’umugabo n’umugore kandi bishimiye itsinzi bagezeho y’urukundo rwabo.

1.Annette Murava na Bishop Gafaranga

Inkuru y’urundo rw’umuramyi Annette Murava wamenyekanye mu ndirimbo “Niho Nkiri’ n’umukunzi we Bishop Gafaranga niyo iza kumwanya wa mbere muzahishwe kugeza ubukwe bubaye, dore ko aba bombi byavugwaga ko bakundana urukundo rwa bene data.

Ubukwe bwa Bishop Gafaranga na Annette Murava bwabaye ku wa 11 Gashyantare 2023, busiga inkuru by’umwihariko mu itangazamakuru ry’imyidagaduro.

Ni ubukwe bwabaye mu ibanga rikomeye, bukumirwamo itangazamakuru ku buryo n’ababashije kugera aho bwagombaga kubera muri La Palisse Hotel i Nyamata batashye bimyiza imoso kuko bimwe amakuru, banangirwa kuyatara.

Impamvu yo kugira ubu bukwe ubwiru ntikunze kugarukwaho mu itangazamakuru cyane ko abageni bahisemo kuryumaho.

Ntawitaba telefone yewe n’amafoto cyangwa amashusho y’ubukwe bwabo ntabwo barayasangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga cyangwa abafana babo nk’uko bikunze kugenda ku byamamare.

Gusa, hari abahamya ko uyu mugabo yahisemo kugira ubukwe bwe ibanga mu rwego rwo kwirinda ko umugore we wa mbere babyaranye abana bivugwa ko ari batatu yabwitabira atatumiwe akaba yabwangiza.

Ni ubukwe bwabayemo udushya dutandukanye kuko na Fleury Legend wagombaga kuba ‘Parrain’ cyangwa umubyeyi wa Bishop Gafaranga yaje kubivamo ubukwe bubura amasaha make ngo butahe.

Uretse no kuba Parrain wa Bishop Gafaranga, amakuru ahari ahamya ko uyu mugabo atigeze agera n’aho ubukwe bwabereye.

Uwitwa Niyitegeka Jules benshi bazi nka Julius Chita wari watumiwe kuyobora ubu bukwe (MC) yangiwe kubwinjiramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa